00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sena yatuwe ikibazo cy’abasigajwe inyuma n’amateka barangije kaminuza bagasubira kubumba inkono

Yanditswe na Ndayishimye Jean Claude
Kuya 30 April 2018 saa 09:09
Yasuwe :

Abasigajwe inyuma n’amateka bibumbiye mu muryango COPORWA bagiranye ibiganiro na Komisiyo idasanzwe ya Sena igamije gucukumbura byimbitse ibibazo bafite, basobanura ikibazo cy’abarangije kaminuza bakabura akazi ahubwo bakisubirira kubumba inkono.

Ni ibiganiro byabaye ku wa Gatanu, aho byaganishaga ku mibereho y’abasigajwe inyuma n’amateka n’ubwo hari ibyo leta yakoze usanga benshi babayeho mu bukene bukabije.

Umuyobozi wa COPORWA, Musabyimana Yvonne, yavuze ko kugeza ubu hari abasigajwe inyuma n’amateka babashije kwiga kaminuza ariko ubu basubiye kubumba inkono zisanzwe.

Yagize ati “Ni abana 64, nta kazi bafite ndetse bamwe basubiye inyuma bajya kubumba inkono izi zisanzwe za gakondo zo gutekamo kubera ko batigeze babasha kujya ku isoko ry’umurimo ngo bapiganwe, bitewe n’uko bakirangiza kwiga ubuzima butaboroheye bagahitamo gusubira mu byaro mu miryango yabo.”

Yunzemo ati “Ntabwo bagiye ku isoko ry’umurimo ngo bapiganwe kubera ko imwe mu nzitizi bahuye na zo ni ukutamenya amakuru kuko niba arangije kwiga muri ULK cyangwa muri KIE agasubira iyo ngiyo mu cyaro cya Nyamagabe aho yavuye, ntabwo abasha kumenya amakuru, ntashobora kujya kuri internet ngo amenye aho akazi kari ni ibyo ngibyo byatumye basubira muri gakondo yabo.”

Musabyimana yanavuze ko usanga hari umubare munini w’abana bataye amashuri, aho yashimangiye ko harimo ikibazo cy’ubukene n’imyumvire.

Usanga hari abana badashishikarira ishuri bitewe n’uko babona hari abize muri kaminuza bari kubumba inkono bakumva ko kwiga nta kamaro bifite.

Mu bijyanye n’imibereho y’abasigajwe inyuma n’amateka muri rusange, iri shyirahamwe ryasobanuye ko ubuyobozi bw’inzego z’ibanze usanga butabitayeho uko bikwiye, aho ngo bakwiye gufatwa nk’umwihariko bitewe n’ibibazo bafite byihariye.

Musabyimana yagize ati “Gahunda zifasha abakene zirahari ariko ntabwo zibageraho neza, kuko tuvuge nk’urugero muri gahunda za VUP, za girinka usanga bitabageraho ijana ku ijana. Bya bindi byo kubatwarira mu gikundi cy’abantu benshi bo barabura ntibabashe kubona ayo mahirwe yo kugerwaho na gahunda za leta.”

Gusa kuri we asanga inzego nkuru za leta ziba zatekereje gahunda nziza ariko byagera mu kuzishyira mu bikorwa bikaba ikibazo.

Yagize ati “Twatunga agatoki ubuyobozi bw’inzego z’ibanze biriya ni ibintu bikorerwa ku mudugudu no ku kagari, iyo byahapfiriye niba bagendeye ku cyenewabo cyangwa bakabona umuti w’ikaramu urumva biba byapfiriye ku mudugudu no ku kagari, ntabwo turenganya ubuyobozi bwo hejuru kuko gahunda ziba zanditse neza ariko mu kuzishyira mu bikorwa ni ho haza ikibazo.”

Ku birebana n’ ubuzima ngo bahura n’ibibazo byo kwivuza, aho usanga nta bwisungane mu buvuzi kandi kuko hari abashyizwe mu byiciro by’ubudehe bitabakwiriye, ugasanga hari n’ababa barabyaye abana benshi ntibabashe kubishyurira.

Mu bindi bibazo birimo kuba usanga benshi badafite inzu zo kubamo, badafite amasambu, bagatungwa no guhora baca inshuro kuko umwuga w’ububumbyi utakijyanye n’igihe.

Hagaragajwe kandi ko hakiri ikibazo cy’imyumvire, aho usanga hari abahawe inzu bakazigurisha cyangwa bahabwa n’ubundi bufasha ntibabukoreshe uko bukwiye.

Abasenateri bagize iyi komisiyo idasanzwe bagaragaje ko ikibazo cy’imyumvire gikwiye gushakirwa umuti bigizwemo uruhare n’inzego za leta ndetse na COPORWA.

Bijeje iri shyirahamwe kuzajya mu turere bagasura abasigajwe inyuma n’amateka bakaganira n’inzego zinyuranye kugira ngo hashakwe umuti urambye w’ibibazo bafite.

Kugeza ubu abasingajwe inyuma n’amateka mu gihugu cyose babarirwa mu bihumbi 36.

Umuyobozi wa COPORWA, Musabyimana Yvonne, yavuze ko kugeza ubu hari abasigajwe inyuma n’amateka bize kaminuza bagasubira kubumba inkono
Abasenateri bagize Komisiyo idasanzwe baganiye n'abasigajwe inyuma n'amateka bibumbiye mu muryango COPORWA

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages