00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sena yemeje abayobozi bashya baherutse guhabwa inshingano

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 29 August 2023 saa 07:25
Yasuwe :

Inteko Rusange ya Sena yemeje abayobozi bashya baheruka gushyirwa mu nshingano na ba ambasaderi bagenwe n’Inama y’Abaminisitiri ngo bahagararire u Rwanda mu bihugu bitandukanye by’amahanga.

Abo barimo Rtd Maj. Gen. Dr Charles Rudakubana wagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Angola, Nyagahura Margeret wagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Hongrie n’abandi bayobozi bashya.

Sena yemeje Ingabire Assoumpta ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana ndetse n’Umutoni Gatsinzi Nadine wagizwe Umugenzuzi Mukuru w’Uburinganire mu Rwego rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo mu iterambere ry’Igihugu.

Ubusanzwe Mbere y’uko abasenateri bemeza umuyobozi runaka mushya, Komisiyo ibanza gukora raporo n’isesengura ku muntu usabirwa kwemezwa ndetse hagahuzwa inararibonye afite n’inshingano agiye gukora bigashyikirizwa Sena.

Abasenateri iyo banyuzwe n’ibyagaragajwe muri raporo ya Komisiyo bemeza iyo raporo ndetse nyuma bakanemeza umuyobozi ku mwanya runaka yashyizweho.

Abasenateri bemeje ko ba ambasaderi bagiye guhagararira u Rwanda mu bihugu birimo Angola na Hongrie bujuje ibisabwa kimwe n’abayobozi bashyizwe mu myanya.

Ibyitezwe kuri aba bayobozi bashya

Raporo ya Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano ku isuzumwa rya dosiye z’abayobozi basabirwa kwemezwa na Sena, yagaragaje ko Maj Gen (Rtd) Dr. Charles Rudakubana mu byo azashyiramo imbaraga harimo kwifashisha dipolomasi mu kuzamura umubano w’ibihugu byombi, umutekano, ubucuruzi n’ishyirwa mu bikorwa by’amasezerano y’ubufatanye y’ibihugu byombi, kumenyekanisha igihugu no kwita ku kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo.

Komisiyo kandi yatangaje ko Ambasaderi Nyagahura Margaret yiyemeje kuzashyira imbaraga mu gufasha ibihugu byombi guteza imbere ishyirwa mu bikorwa by’amasezerano bifitanye mu nzego zitandukanye, kumenyekanisha amateka y’u Rwanda, gusaba ubufatanye mu kurwanya Jenoside n’ibindi.

Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere yavuze ko Gatsinzi Umutoni Nadine yiyemeje gukomeza gukurikiranira hafi ihohoterwa rishingiye ku gitsina, serivisi zihabwa abakorewe ihohoterwa, kudahishira amakuru arebana n’ihohoterwa no gukurikirana abarikoze abagahanwa.

Hari kandi korohereza abagore kugera kuri serivisi z’imari, gushishikariza abakobwa kwitabira amasomo ya siyansi no gushyira imbaraga mu guha umwanya abagabo mu rugendo rwo kwimakaza uburinganire.

Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu ku isuzuma rya dosiye ya Ingabire Assoumpta, yagaragaje ko yiyemeje kuzuza inshingano zijyanye n’izo ikigo agiye kuyobora gifite.

Ingabire Assoumpta wagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana
Maj Gen (Rtd) Dr. Charles Rudakubana, Ambasaderi w'u Rwanda muri Angola yiyemeje kuzamura umubano w'ibihugu byombi
Nyagahura Margaret, wagizwe Ambasaderi w'u Rwanda muri Hongrie yemejwe ko yujuje ibisabwa
Ingabire Assoumpta yagaragajwe nk'ufite inararibonye mu kuzuza inshingano yahawe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages