00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sena yemeje Marara nka Ambasaderi w’u Rwanda muri Qatar

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 21 April 2022 saa 10:10
Yasuwe :

Abasenateri bemeje ko Kayinamura Igor Marara yoherezwa muri Qatar nka Ambasaderi w’u Rwanda muri icyo gihugu kuko afite ubushobozi bwamubashisha kuzuza inshingano yahawe mu buryo bukwiriye.

Marara yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Qatar n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 9 Mata 2022 kugira ngo asimbure François Nkulikiyimfura woherejwe mu Bufaransa.

Marara yari asanzwe ari Umujyanama muri Ambasade y’u Rwanda muri Canada.

Perezida wa Komite ishinzwe Ububanyi n’Amahanga, Ubufatanye n’Umutekano, Senateri Bideri John Bonds, yasobanuye ko bagenzuye umwirondoro wa Marara, bagasanga afite ubushobozi buzamubashisha kuzuza inshingano ze neza.

Yagize ati "Twabonye ko ubushobozi bwe, ubuhanga n’uburambe bizamufasha kuzuza inshingano ze nka ambasaderi mushya".

Ubusanzwe iyo Inama y’Abaminisitiri yatoranyije umuntu ku mwanya runaka, abanza gushyikiriza umwirondoro we abasenateri bakemeza niba koko babona izo nshingano azikwiriye bijyanye n’inararibonye, ibyo igihugu kimwifuzaho n’ubuhanga bwe muri rusange.

Marara yiyemeje guteza imbere icuruzwa ry’ibikomoka mu Rwanda birimo imboga n’indabo ku isoko ryo muri Qatar.

Marara afite Impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Masters) mu miyoborere y’imishinga yakuye muri Kaminuza ya Oklahoma n’icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu ishami ry’Itangazamakuru n’Itumanaho.

U Rwanda na Qatar byashyize umukono ku masezerano y’imikoranire 11 mu nzego zitandukanye nk’uburezi, ubukerarugendo, ubucuruzi n’umutekano kandi biteganyijwe ko hari andi masezerano ari mu nzira.

Ambasade y’u Rwanda muri Qatar yafunguwe mu 2019 kandi ubu umubano w’ibihugu byombi uhagaze neza cyane ko ubufatanye mu ngeri zinyuranye z’iterambere bukomeje kwitabwaho.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages