Byagarutsweho kuri uyu wa 16 Mutarama ubwo iyi komisiyo yaganiraga n’abayobozi b’ibigo bya Leta byagaragaweho imicungire mibi y’umutungo wa Leta.
Abasenateri bagaragaje ko kuva mu 2004 raporo z’ubugenzuzi zakomeje kugaragaza imikorere idahwitse ariko usanga nta gikorwa ngo bikosorwe.
Muri iyo mikorere mibi ya REB, hagaragajwe kuba hari mudasobwa zipfa ntizikoreshwe, izo ubugenzuzi bwerekanaga ko zitaragera ku bigo kandi zarishyuwe, impinduka za hato na hato zitateganyirijwe uburyo bwo guhangana n’ingaruka zabyo n’ibindi.
Hari n’amafaranga yishyuwe ibikoresho barenzaho 90% by’ayagombaga kwishyurwa, kuba REB idakurikiza amategeko agenga itangwa ry’amasoko ya Leta, ikayatanga mu mahanga, kuba hari abanyeshuri biga badafite ibitabo kandi bakimurwa nk’abize amasomo abirimo n’ibindi.
Senateri Musabeyezu Narcisse yavuze ko imicungire mibi ya REB imaze kuba akarande, ayisaba gutera intambwe ikinenga, ikemera amakosa, ikanagaragaza icyo igiye gukora n’icyo yafashwa.
Perezida w’iyi komisiyo, Senateri Muhongayire Jacqueline, yagize ati “Ntabwo ndimo mbyumva, murakora nk’uko mushoboye nk’uko mubivuga ariko gukora uko mushoboye mu bibazo biremereye gutya, biratangirira he, bizagarukire hehe?”
Senateri Mukankusi Perrine, yavuze ko ubuyobozi bwa REB busa n’aho ibintu bubwirwa bubifata nk’urwenya akurikije uburyo bwisobanura.
Ati “Ikibazo twabanza kwibaza bwa mbere ni uburemere REB iha iyi myanzuro. Dukurikije uburyo batangiye batubwira ubona ari ukwiganirira batebya, ngira ngo nicyo cya mbere iyo myanzuro uburemere bayiha ari bucye.”
Umuyobozi wa REB, Dr. Irénée Ndayambaje, yasabye imbabazi ku makosa yakozwe yose no kuba ikigo ayobora gihora kigaragaraho imikorere idahwitse.
Ati “Nk’uko byagaragaye, amakosa menshi yabaye mu bihe byashize, ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi mu Rwanda, natwe nk’ubuyobozi bukuru ntabwo ari ibintu mu by’ukuri bidushimishije. Ni ibintu nk’ubuyobozi bukuru tugomba no gusabira imbabazi.”
Yavuze ko ari amakosa menshi yagiye aterwa n’ihindagurika rya hato na hato ry’ubuyobozi bwa REB mu myaka yashize, ariko mu gihe gito ahamaze, ibintu bitangiye kujya ku murongo.
Mu bimaze gukorwa harimo ibijyanye no gucapisha ibitabo mu mahanga, aho ubu ifite icapiro ricapa bimwe kandi ikaba isigaye yikorera impamyabumenyi z’abarangije amashuri.
REB yavuze ko imyanzuro n’inama ihabwa iyishyira mu bikorwa ariko umusaruro ukanga ukaba mucye, ndetse n’abakozi babigizemo uruhare bahabwa ibihano mu rwego rw’ubutegetsi.



















TANGA IGITEKEREZO