00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Senateri Evode Uwizeyimana yavuze icyatumye areka kunenga u Rwanda akarutahamo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 October 2026 saa 11:48
Yasuwe :

Senateri Uwizeyimana Evode yatangaje ko yahisemo gutaha mu Rwanda nyuma yo kwitabira Rwanda Day i Toronto mu 2013 Perezida Kagame akavuga ko abahashye ubumenyi n’amafaranga bashobora gutaha, nubwo yanenganga Guverinoma y’u Rwanda, ahabwa amahirwe n’Umukuru w’Igihugu yo gutaha agafatanya n’abandi kubaka u Rwanda.

Yabigarutseho mu kiganiro yagejeje ku Banyarwanda baba muri Canada bahuriye muri Rwanda Convention Canada ku wa 10 Ukwakira 2026.

Senateri Evode Uwizeyimana yabwiye Abanyarwanda bateraniye muri Canada ko bategerejweho umusanzu mu kubaka igihugu mu buryo butandukanye, bwaba ubumenyi, ubushobozi n’amafaranga.

Ati “Gutanga umusanzu mu kubaka u Rwanda ntibisaba kuba uri mu Rwanda buri munsi. Ushobora kuba Ottawa, Montreal, Toronto, Calgary, …ariko u Rwanda rukagira icyo rwungukira ku bumenyi bwawe, ku mwuga wawe, ku mibanire yawe n’abandi, ku ishoramari ryawe, ku bitekerezo no ku buryo uvuga igihugu cyawe.”

Mu baba hanze y’u Rwanda harimo n’abavuga nabi igihugu, abagisebya bakoresheje ibinyoma n’ibindi bagendeye ku nyungu zabo.

Senateri Uwizeyimana udakunda kugaruka ku bihe bya kera ubwo yarwanyaga ubuyobozi bw’u Rwanda yabajijwe igikwiye gukorwa kugira ngo haboneke benshi bahindura umurongo bakava muri ibyo bikorwa byo gusebya u Rwanda.

Yasobanuye ko mu 2013, ubwo yari muri Rwanda Day i Toronto, Perezida Kagame yasabye abantu bahashye ibyiza gufatanya n’u Rwanda kubaka igihugu, abahashye imico mibi bakayigumana, Uwizeyimana ahitamo kujyana ubumwenyi bwe mu Rwanda.

Ati “ Mu 2013 twagiye i Toronto muri Rwanda Day, Perezida mu ijambo rye yaravuze ngo abahashye muri rwa rwego rwo guhamagarira abanyarwanda bose kugira uruhare muri uru rugendo tumazemo imyama 32, yaravuze ngo hari abantu bari aha, hari abahashye ubwenge, hari abahashye amafaranga, abo ibyo byiciro bibiri turabashaka, muze dufatanye.”

“Hanyuma icyiciro cya gatatu yavuze cy’abahashye imico mibi aravuga ati “muyigumane aho ntimuduheho. Njyewe rero mvugishije ukuri, njye nta mafaranga nari mfite, ariko nari mfite ubumenyi kandi ndabwizera, ndabumanukana mbujyana i Kigali. Bababwiye bike nafatanyije n’abandi, nanenze guverinoma, nanabibwiye Perezida ndamubwira nti ‘ariko ndakwizera’. Nk’umuyobozi ugira imbabazi ampa amahirwe yo gutanga umusanzu wanjye.”

Senateri Evode Uwizeyimana uri muri manda ya kabiri yavuze ko yageze muri Canada agiye kwiga ariko icyo gihe akaba n’impunzi. Nyuma yo gutaha yagiye mu myanya y’ubuyobozi itandukanye haba muri Minisiteri y’Ubutabera no muri Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kuvugurura amategeko.

Ati “Ibyo byose ndumva ari amahirwe buri wese yabona. Ntabwo mbwiye mwese muri hano ngo buri wese azaza abe Minisitiri, azaza abe Senateri ariko buri muntu wese afite icyo yazana muri kiriya gihugu kuko hari n’abo tutabwira ngo mute ibyo mwakoraga hano muze kwicara i Kigali. Kubaka u Rwanda ntawo bisaba kuba uhicaye”

Yavuze ko abantu bavuga nabi u Rwanda, abavuga ibinyoma n’ibindi bakwiye gusubizwa hakoreshejwe ukuri n’ibimenyetso aho gutukana na bo.

Ati “Umuntu uvuga u Rwana nabi wowe ntuzajye gutukana na we kuko nturi umushumba ariko niba abeshya shyira amakuru y’ukuri muri systeme nawe wicecekere umuntu ushaka amakuru ku Rwanda azabona n’uruhande rwawe agereranye.”

Senateri Evode yavuze ko yumvise ko u Rwanda rukeneye abantu bahashye ubumenyi na we ahitamo gutaha, ndetse Perezida amuha imbabazi ubundi afasha mu kubaka igihugu
Abanyarwanda baba muri Canada bahuriye muri Rwanda Convention Canada
Senateri Evode Uwizeyimana yasabye abari mu mahanga gutanga umusanzu wabo mu kubaka igihugu haba mu bumenyi ishoramari n'ibindi bashobora
Ibiganiro byaranzwe no kuganira no gusasa inzobe ku gikwiye gukorwa ngo u Rwanda rutere imbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages