Kuri uyu wa 16 Gicurasi 2018 nibwo Mugesera yabaganirije kuri icyo gitabo cyamuritswe mu 2015. Yababwiye muri macye ko gikubiyemo imibereho abatutsi babayeho muri iyo myaka, yaranzwe n’itotezwa nko gutwikirwa, gusenyerwa, kononerwa imitungo n’amatungo, byaje kuganisha kuri Jenoside yabakorewe mu 1994.
Nyuma yo kubanyuriramo incamake yacyo, Mugesera yagize ati “Tuje kubashishikariza gukunda kwandika no gukora ubushakashatsi ku mateka yacu, mukaba mu gihugu muzi uko cyariho, mukamenya ibyiza gifite n’ibishobora gukurura ibyago mukabikumira hakiri kare kuko kwandika ni ukwiga.”
Abanyeshuri bagaragaje ko basigaranye inyota yo kwandika ayo mateka. Uwitwa Bankundiye Claudine, wiga ibaruramari mu mwaka wa Kabiri yagize ati “Mu by’ukuri nta kintu kigaragara abatutsi baziraga, kari akarengane na wa mugambi wa Jenoside wagira ngo wuzuzwe mu 1994. Nashimishijwe cyane n’ukuntu yafashe umwanya we agatekereza ku kwibutsa abakuru no gusangiza abato ku buzima bw’abanyarwanda muri kiriya gihe. Rero, nagize ishyari ryiza, kuko ari kuduharurira inzira kugira ngo natwe tumenye aho dushingira twandika.”
Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe ubuyobozi n’imari muri UNILAK, Niyonkuru Richard, yavuze igikorwa nk’icyo gifasha urubyiruko gukura ruzi amateka, kuko aribo bayobozi b’ejo.
Ati “Kwandika baracyafitemo intege nke, ariko nk’iki kiganiro turangije hari umwana w’umukobwa wahise ugira inyota, abaza Senateri ati ‘Ko nkunze ibintu by’amateka, kwandika nabitangira nte?’ ndibwira ko iyo babonye abanditsi nk’aba nabo bibaha icyizere ko bakora imirimo nk’iyi.”
Iki gikorwa kiri muri gahunda zo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi, cyateguwe na Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside, mu rwego rwo gushishikariza urubyiruko kumenya amateka y’igihugu.
Amafoto: Serge Muhizi



















TANGA IGITEKEREZO