Yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Gicurasi 2017, ubwo yari yifatanyije n’ibitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB) kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Muri uyu muhango hazirikanwe abari abakozi b’ibitaro, abarwayi n’abarwaza ndetse n’abari bahahungiye bakahicirwa.
Mu buhamya bwatanzwe na Boniface Ruhumuriza, umwe mu baharokokeye yagarutse ku ruhare bamwe mu bakoraga mu buvuzi bagize muri Jenoside bishoraga mu bwicanyi, abandi bagafata abatutsi baje kwivuza cyangwa bahahungiye bakabaha interahamwe ngo zibice.
Senateri Laurent Nkusi na we ufite abo mu muryango we biciwe kuri CHUB muri jenoside, yavuze ko kuba hari abaganga bari bashinzwe kuvura ariko bagatatira indahiro barahiye bakishora mu bwicanyi, biteye isoni n’agahinda ariko bikwiye kuba isomo rikomeye ku bakora uwo mwuga muri iki gihe.
Ati “Biraduha isomo ry’icyo twakora kugira ngo ibintu byabereye hano bitazongera kubaho ukundi, abaganga ni bo bakwiye gufata iya mbere bagasibanganya icyasha basizwe. Ineza n’urukundo ndetse no gukora ibikorwa byiza ni byo bizatuma bagarura isura nziza”.
Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Kaminuza bya Butare, Dr Augustin Sendegeya, yavuze ko hari ibikorwa byiza bagenda bakora muri iki gihe mu rwego rwo kugarura isura nziza ikwiye kuranga muganga.
Yagize ati “Mu rwego rwo kugarura ya sura nziza twatakaje nk’ibitaro bya Kaminuza twiyemeje ko buri mwaka tuzajya tugira uruhare mu gufasha cyane cyane abacitse ku icumu batishoboye. Nk’ubu uyu mwaka tuzatanga inka 22 ku miryango ituye mu murenge wa Rwaniro mu Karere ka Huye”.
Inka 22 zizatangwa zizaba ziyongera ku zindi 86 zatanzwe mu myaka yashize nk’uko byasobanuwe n’ubuyobozi bwa CHUB.
Imibare intangwa n’ibi bitaro igaragaza ko mu gihe cya Jenoside hiciwe abantu barenga 200, ariko kugeza ubu abamaze kumenyekana amazina bagera kuri 87.



















TANGA IGITEKEREZO