00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Senateri Sezibera yasabiye abarimu ba kaminuza gutegurirwa ikizamini bagasuzumwa ubushobozi

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 23 February 2018 saa 12:58
Yasuwe :

Senateri Dr Richard Sezibera yavuze ko byaba byiza abarimu bo muri Kaminuza zo mu Rwanda bahawe ikizamini bagasuzumwa ubushobozi, hakarebwa ubumenyi bafite kugira ngo himakazwe ireme ry’uburezi buzitangirwamo.

Hashize igihe kinini humvikana abanenga uburezi bwo mu Rwanda bavuga ko hari abanyeshuri basohoka badafite ubumenyi buhagije mu byo bize, bikagaragarira mu nzego basabamo akazi cyangwa izo bakoreramo.

Bamwe bavuga ko bishobora kuba biterwa n’amasomo adaha umunyeshuri ubumenyi bufatika n’abarimu badafite ubumenyi buhagije ndetse ko ibikoresho bidahagije na byo byaba nyirabayazana w’icyo kibazo.

Ubwo Minisitiri w’Uburezi, Dr. Mutimura Eugene yari mu Nteko Rusange ya Sena, ngo asubize ibibazo Komisiyo y’Imibereho Myiza y’Abaturage yabonye mu ngendo yakoze hirya no hino mu bigo by’amashuri, Senateri Dr Sezibera Richard yasabye ko abarimu bakorerwa isuzuma hakarebwa ubushobozi bwabo nka bumwe mu buryo bwo gukemura ikibazo cy’ireme ry’uburezi.

Yagize ati “Mu mashuri makuru na za kaminuza aho tugiye henshi hari ibibazo bivugwa by’ubushobozi bw’abarimu ariko umuntu atavuga kuko atabupimye. Nibazaga niba igihe kitageze kugira ngo aba barimu bose babategurire ikizamini bazabazwe ibyo abenyeshuri bigisha turebe niba ibyo bizamini babitsinda bo ubwabo.”

Yagaragaje ko hari aho abarimu bagiye bategurirwa ibizamini bagatsindwa. Ati “Hari aho byakozwe muri Afurika ugasanga hafi 40% by’abarimu nabo ntibashobora gutsinda ikizamini cy’abanyeshuri bigisha.”

Yongeyeho ati “Ngira ngo wenda byaduha aho umuntu ahera kubera ko n’ubundi u Rwanda rusanzwe rukora ibintu bidasanzwe ibyo abantu babireba kubera ko ikibazo n’abarimu bacu bakwiye kugira uburyo buhoraho bwo kubazwa no kwihugura no guhabwa ayo mahirwe.”

Minisitiri w’Uburezi, Dr. Mutimura Eugene, yavuze ko nta muntu ushobora gutanga icyo adafite kandi ko bihuzwa n’ibyo abanyeshuri bakora bikazajya bisuzumwa n’andi mashuri yo hanze.

Yagize ati “Nta wutanga icyo adafite, iyo gahunda irahari kandi biri gushyirwa mu bikorwa. Muri porogaramu za kaminuza y’u Rwanda habaho isuzuma rikorwa n’abaturuka imbere mu gihugu ariko hari n’igihe abasuzuma baturuka hanze”.

Hatunzwe agatoki itonesha n’icyenewabo mu guhabwa akazi muri Kaminuza y’u Rwanda

Senateri Bajyana Emmanuel yavuze ko afite amakuru y’uko mu itangwa ry’akazi mu barimu bigisha muri kaminuza bishobora kuba bifite ikibazo.

Yagize ati “ Hari ibibazo abantu bakunze kumbaza bijyanye n’itonesha mu gutanga akazi. Gushyira abakozi mu myanya hadakurikijwe amarushanwa ahubwo hakurijijwe ikimenyane n’icyenewabo, ese icyo baracyibabwiye ko njyewe bakingejejeho na cyo?”

Minisitiri Mutimura yavuze ko bagiye kubikurikirana abo abazabifatirwa bagahabwa ibihano bikomeye birimo no kwamburwa ako kazi.

Yagize ati “ Abantu baba bahabwa akazi batagakwiriye ari ugutoneshwa n’ikimenyane twabahana twihanukiriye kandi byaba ngombwa tukababuza n’ako kazi kabo ikiba kigaragara ni uko baba badafite ubushobozi koko turabasezeranya dukomeje ko icyo tuzagerageza tukagishyira mu bikorwa nidusanga koko byarabaye.”

Senateri Dr Szibera Richard yasabye ko ubumenyi bw'abarimu bo muri za kaminuza basuzumwa ubumenyi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages