Yabivugiye mu Karere ka Gisagara kuri uyu wa Gatanu ubwo yifatanyaga n’abaturage kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore.
Ni igikorwa cyaranzwe no kwishimira ibyagezweho no kwiha intego nshya zibigiye gukorwa no kurebera hamwe imbogamizi zigihari kugira ngo zikurweho.
Muri zimwe mu mbogamizi zagaragajwe zikoma mu nkokora iterambere ry'abagore harimo amakimbirane yo mu muryango, abagabo batarumva neza uburinganire n’ubwuzanye, ababyeyi badaha abana b’abakobwa agaciro kimwe n’abahungu n’izindi.
Senateri Uyisenga yashimiye abagore bo mu Karere ka Gisagara byinshi byiza bagezeho abasaba kubikomeza no gufatanya gukemura ibibazo bihari.
Ati “Uburenganzira buraharanirwa, ni uruhare rwacu twese nk’abaturage kubaka umuryango mwiza. Ntawe ufite uburenganzira bwo kubangamira uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abanyarwanda hagati y’abagore n’abagabo.”
Yabakanguriye kujya babana mu buryo bukurikije amategeko kuko iyo bitabaye ibyo hari uburenganzira baba bivutsa.
Ati “Iyo abantu babana mu buryo bukurikije amategeko abarengera kimwe kuko atihanganira akarengane. Ihohoterwa iryo ari ryo ryose ntitugomba kuryihanganira cyangwa kurihishira.”
Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore mu Karere ka Gisagara, Uwizeyimana Françoise, yavuze ko bakoresha uburyo bwo kwibumbira mu matsinda kugira ngo bafatanye iterambere ntawe usigaye inyuma.
Bamaze kwibumbira mu matsinda 672 n’amakoperative 15 afite ubuzima gatozi; abagera ku bihumbi 82 bafite konti mu bigo by’imari bitandukanye.
Uwizeyimana yavuze ko abagore biyemeje gushyira hamwe no gufasha bagenzi babo bari mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe kuva mu bukene.
Ati “Tumaze gukusanya inkunga tuzifashisha mu kubaremera ingana na1, 392, 000 Frw.”
Umugore witwa Mushimiyimana Marie Gorette wo mu Murenge wa Muganza yatanze ubuhamya bw’ukuntu we n’umugabo we Utazirubanda Theogene biyemeje gushyira hamwe no gufatanya bibateza imbere.
Ati “Twashyize hamwe tugura inkoko zo korora 700; zimwe zatangiye gutera amagi agera kuri 60 ku munsi. Isake imwe tuyigurisha ibihumbi birindwi. Tworoye n’ingurube kandi uyu munsi twasize hari iyabwaguye ibyana umunani.”
Insanganyamatsiko y’uyu munsi Mpuzamahanga w’umugore wizihizwa buri mwaka tariki ya 8 Werurwe igira iti “Dufatane Urunana twubake umuryango utekanye.”










Ibitekerezo 0