Tariki ya 13 Mata 2013, kimwe nk’ahandi hose ku Isi, Abanyarwanda ndetse n’inshuti z’u Rwanda babarizwa muri Korea y’Amajyepfo, bafatanyije na Ambasade y’u Rwanda muri Koreya y’Amajyepfo bibutse ku nshuro ya 19 Jenoside yakorwe Abatutsi. Uyu muhango wabereye mu mujyi wa Seoul, ari na wo murwa mukuru w’icyo gihugu.
Abitabiriye umuhango beretswe uburyo abapfakazi ba Jenoside babarizwa mu Karere ka Gisagara bishyize hamwe bakikemurira ibibazo bitoroshye batewe na Jenoside, bihuye n’uko insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi duharanira kwigira”. Iyo filime ya DUHOZANYE yabereye urugero rwiza abari aho, yerekana uburyo umuntu adakwiye guheranwa n’agahinda, ahubwo agahaguruka agahangana n’ibibazo, aho abo bapfakazi bageze ku rwego rushimishije mu bucuruzi.
Ntaganda James uhagarariye Abanyarwanda babarizwa muri Korea y’Amajyepfo yasabye urubyiruko kubumbatira ubumwe bwagezweho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 anarukangurira kwigira. Yanibukije kandi ko kwigira bitari ukuba akarwa (island), ahubwo ari uguharanira kwifatira ibyemezo uhereye ku muntu ku giti cye ukageza ku gihugu ndetse no mu ruhando mpuzamahanga.
Gasana Richard yasobanuye impammvu Abanyarwanda bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, yibanda cyane mu kugaragaza itandukaniro hagati ya Jenoside n’Imyivumagatanyo cyangwa intambara nk’uko abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bakunze kubyita. Gasana agereranya kwibuka nk’urukingo (Vaccine) rukingira buri muntu wese cyane urubyiruko kutibagirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko kwibagirwa bishobora gutuma amateka mabi ya Jenoside agaruka, nk’uko Isi yagiye yibagirwa Jenoside zikongera zikaba.
Ambasaderi Kayihura Eugene uhagarariye u Rwanda muri Korea y’Amajyepfo, yagaragaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari amateka mabi y’abanyarwanda ariko ko atagomba kubaheza mu bwigunge, kuko u Rwanda aho rugeze mu iterambere nta kigomba kurusubiza inyuma. Agira ati “Mwibuke muharanira kwigira bizahora biduhesha Agaciro nk’abayarwanda. Ntitwanyura muri Jenoside, tukabasha kwisuganya tukagera aho tugeze ubu, hanyuma ngo hagire icyatunanira. Ntibishoboka!”
Muri uyu muhango kandi, abanyarwanda baba muri Koreya y’amajyapfo biyemeje gufatanya n’abandi batera inkunga incike zitabarizwa na AVEGA Agahozo, maze buri wese yiyemeza gutanga uko yifite mu minsi ijana y’icyunamo.
Uvuye ibumoso: Gasana Richard Watanze ikiganiro “Impamvu tugomba Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi”, Ntaganda James Perizida w’Umuryango Nyarwanda muri Korea y’Amajyepfo, Ambasaderi w’u Rwanda muri Korea y’Amajyepfo Eugene Kayihura hamwe na Jacques Semahoro Umukozi wa Ambasade.
Olivier Rwangabwoba
Ushinzwe itangazamakuru muri “The Rwandan community of South Korea”



















TANGA IGITEKEREZO