00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Serivisi inoze ni yo nkingi y’iterambere n’ubukungu bw’Igihugu

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 12 October 2013 saa 11:00
Yasuwe :

Umuryango nyarwanda ugamije kuba ikiraro hagati y’abatuye Isi n’umuryango w’abibumbye (United Nations Association-Rwanda), hagamijwe kureba niba inshingano zayo zigezwa ku batuye Isi ku buryo bunoze, wahurije hamwe abanyeshuri biga muri za Kaminuza zitandukanye zo mu Rwanda mu biganiro mpaka ku mitangire ya serivisi (service).
Abanyeshuri bagera kuri 40 biga muri za Kaminuza eshanu zitandukanye zo mu Rwanda, nibo bahuguwe n’Umuryango wa UNA Rwanda, bakaba bahuriye i Kigali kuri uyu wa 11 (…)

Umuryango nyarwanda ugamije kuba ikiraro hagati y’abatuye Isi n’umuryango w’abibumbye (United Nations Association-Rwanda), hagamijwe kureba niba inshingano zayo zigezwa ku batuye Isi ku buryo bunoze, wahurije hamwe abanyeshuri biga muri za Kaminuza zitandukanye zo mu Rwanda mu biganiro mpaka ku mitangire ya serivisi (service).

Abanyeshuri bagera kuri 40 biga muri za Kaminuza eshanu zitandukanye zo mu Rwanda, nibo bahuguwe n’Umuryango wa UNA Rwanda, bakaba bahuriye i Kigali kuri uyu wa 11 Ukwakira 2013, bagirana ibiganiro mpaka ku mitangire ya Serivize inoze mu Rwanda.

Mu kiganiro mpaka cyahuje aba banyeshuri, bari bibumbiye mu matsinda abiri, bamwe bibaza niba kutabona udushimwe n’imishahara myiza cyane (motivation) byaba intandaro yo gutanga serivisi itanoze kwa bamwe mu bakozi

Muri iki kiganiro mpaka, aba banyeshuri 40 baciwemo amatsinda abiri, bamwe bemeza ko iriya yaba intandaro y’itangwa rya serivisi mbi, abandi bakabahakanya.

Abafashe uruhande rubihakana, nibo batsinze izo mpaka kuko bemeje ko umukozi atakwitwaza ko adahabwa udushimwe cyangwa agahimbazamusyi ngo abyishingikirize atange servisi mbi, kuko umuntu asaba akazi yiyemeje kuzakuzuza neza kandi aba yemeye ko azanyurwa n’ibihembo mbere y’igihe.

Kamanzi Masabo Jackline, uhagaririye UNA–Rwanda, yavuze ko guhabwa no gutanga service nziza aribyo bibereye buri munyarwanda.

Ati: ”Nubwo bakiri abanyeshuri, ariko nabo bahabwa service, abandi barazitanga, ejo hazaza bamwe muri bo bazaba ari abayobozi mu nzego zitandukanye. Kubahugura ni uguhugura abanyarwanda bose, kuko ibyo bahuguwemo bazabigeza hirya no hino.”

Kamanzi Masabo yakomeje avuga ko bazakomeza gukora ubuvugizi ku mitangire ya service kugeza igihe URwanda ruzaba ikitegererezo mu mitangire ya service inoze.

UNA Rwanda association, ikaba isoje ikiciro cya kabiri cyo guhugura abanyeshuri biga muri za kaminuza zitandukanye zo mu Rwanda, ku mitangire inoze ya Serivice, kubufatanye na Norwegian People Aid, British Council, hamwe n’ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere mu Rwanda (R D B).


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages