00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Serivisi yo kwakira abakugana neza igomba kuba ntamakemwa mu guteza imbere ishoramari

Yanditswe na

Marie Chantal Nyirabera

Kuya 13 July 2013 saa 07:57
Yasuwe :

Ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB) gitangaza ko gahunda yo gutanga serivisi neza mu Rwanda igomba kuba ntamakemwa, mu rwego rwo gukomeza guteza imbere ishoramari no kugurisha serivisi, hanatangwa serivisi neza mu bigo bya Leta n’iby’abikorera no ku banyamahanga mu gihe hari ahakigaragara kudatanga serivisi neza. Kudatanga serivisi neza byagira ingaruka mbi ku kwihutisha iterambere mu bikorwa bitandukanye no gutanga serivisi.
Ngenzi Yves ushinzwe NA YOMBI, ishami ryo kwakirana (…)

Ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB) gitangaza ko gahunda yo gutanga serivisi neza mu Rwanda igomba kuba ntamakemwa, mu rwego rwo gukomeza guteza imbere ishoramari no kugurisha serivisi, hanatangwa serivisi neza mu bigo bya Leta n’iby’abikorera no ku banyamahanga mu gihe hari ahakigaragara kudatanga serivisi neza. Kudatanga serivisi neza byagira ingaruka mbi ku kwihutisha iterambere mu bikorwa bitandukanye no gutanga serivisi.

Ngenzi Yves ushinzwe NA YOMBI, ishami ryo kwakirana urugwiro abakugana muri RDB, agira ati “Serivisi y’ubukangurambaga kuri gahunda ya NA YOMBI ikomeje kongera imbaraga mu guhindura imitekerereze y’abantu, abakorana ubunebwe n’abatita mu kwakirana urugwiro abaje kubaka serivisi.”

Akomeza agira ati “Si ibi gusa birimo gukorwa hanakorwa amahugurwa atandukanye mu kwakira neza abakugana, hanakorwa igenzura mu nzego zose harebwa uko serivise zitangwa.”

RDB itangaza ko hanagiyeho gahunda yo guhemba abakora neza izazana impinduka mu mitangire ya serivisi.

Ikibazo cy’abadatanga serivisi neza Minisitiri w’Intebe yakigarutseho agifatira ingamba, aho hashyizweho itsinda rishinzwe iby’itangwa rya za serivisi mu nzego zitandukanye. Iryo tsinda rikora ubukangurambaga n’ubugenzuzi mu guteza imbere gahunda yo kwakira neza abakugana, bagahabwa serivisi bakeneye neza.

Udusanduku tw’ibitekerezo na two twatangijwe mu bigo byakira abantu benshi bihereye muri za hoteli mu mpera z’umwaka ushize. RDB yagiye ishyira utu dusanduku dushyirwamo impapuro zigaragaza imitangire ya serivisi, ibigawa mu mitangire ya srivisi, ibyakosorwa n’ibyifuzo mu gukomeza kunoza serivisi nziza hirya no hino mu gihugu, ariko tukaba tutaragera hose.

Benshi mu baganiriye na IGIHE batangaza ko abashinzwe kugenzura ibigawa bagomba guhwitura ba nyiri bimwe mu bigo bikora nabi bakisubiraho, bakanoza imitangire ya serivisi.

N’ubwo bimeze bityo, hamwe na hamwe haba mu bigo bya Leta n’iby’abikorera haracyarangwa umuco wo kudatanga serivisi neza uko bikwiye, harimo n’ibyagawe n’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages