Ubusanzwe zimwe mu nyandiko zikunze gusabwa mu nzego z’ubutegetsi usanga urwego ruzikeneye rugaragaza ko zigomba kuba ari “Inyandiko ihamije”, bivuga inyandiko ishyiriweho umukono imbere y’umunoteri kandi iriho kashe ye.
Ni serivizi zitangwa n’umukozi ushobora kuba uwa Leta cyangwa uwikorera wabiherewe ububasha nk’uko itegeko ribigaragaza.
Minisiteri y’Ubutabera yashyize hanze igazeti ya Leta irimo Itegeko rihindura Itegeko iryo mu 2014 rigenga umurimo w’ubunoteri.
Hongewemo ingingo igaragaza ko serivisi z’umunoteri zitangwa usaba serivisi ari imbere y’umunoteri cyangwa hifashishijwe uburyo bw’ ikoranabuhanga.
Iteka rya Minisitiri ni ryo rigena uko umunoteri akoresha ikoranabuhanga muri serivisi ze.
Ikoreshwa ry’ikoranabuhanga ku banoteri ni inkuru nziza ku bakenera izi serivisi by’umwihariko abazikeneraga batari ku butaka bw’u Rwanda.
Usaba kuba umunoteri wikorera agomba kuba afite imyaka itanu y’uburambe mu kazi kerekeranye n’amategeko ariko yagizwe itatu.
Ikindi cyahinduwe kirimo kuba umuntu yasabwaga kuba afite impamyabumenyi ihanitse mu bijyanye n’amategeko ariko ubu yagizwe impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere cy’amashuri makuru mu mategeko.
Indi ngingo yahinduwe yerekeye ibihano aho umunoteri wa Leta ashobora guhanwa hakurikijwe itegeko rishyiraho sitatu rusange y’abakozi mu gihe uwikorera we yafatirwa ibihano na Minisiteri w’Ubutabera bitewe n’uburemere bw’ikosa yakoze.






Ibitekerezo 0