Kuri gahunda y’urugendo rwe ni uko 16:30 zo kuri uyu wa Gatanu aribwo agera ku kibuga cy’indege cya Zaventem aho agomba guhita yerekeza mu bitaro bya St Luc. Ibi bitaro ni byo binini mu Mujyi wa Bruxelles bikaba bizwiho kugira abaganga b’inzobere mu ndwara zinyuranye zirimo na kanseri.
Ababyeyi bo muri Diaspora hamwe n’abanyarwanda b’abayisilamu baba mu bihugu by’u Bwongereza n’u Bubiligi, nibo bagize uruhare kugira ngo Serubogo abone uburyo avurwa.
Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Alice Kabagire Cyusa, umwe mu bafashe iya mbere mu gukora ubukangurambaga bwafashije Serubogo Ally kubona uko avuzwa, yashimiye abagize uruhare mu gukusanya inkunga.
Alice Cyusa yavuze ko Ihuriro ry’Abanyarwandakazi baba muri Diaspora, Rwandan Women Abroad, ryakusanyije inkunga ingana n’ibihumbi umunani by’amadolari; abanyarwanda baba mu Mujyi wa Texas bakusanya ibihumbi bitatu naho Abanyarwanda baba mu Mujyi wa Londres n’u Bubiligi, bakusanya ibihumbi 35 by’amadolari ariyo yishyuwe ibitaro.
Ati “Turashimira ababyeyi bose b’Abanyarwanda baba mu mahanga bitanze bikomeye. Bafashe iya mbere mu gukusanya inkunga yo gufasha Serubogo. Uyu ni umusanzu ukomeye wa Diaspora ku Rwanda twifuza aho nta muntu n’umwe usigara inyuma.”
Ubwo aheruka kuganira na IGIHE, Serubogo yatangaje ko mu 2000, ubwo yigaga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye kwa Kaddafi i Nyamirambo, yafashwe n’utuntu twamuryaryataga mu kirenge.
Ati “Nari ndi kugenda numva mu bworo bw’ikirenge hasa n’aho hananirwa, handyaryata gake gake, nyuma y’igihe nibwo indwara yagendaga ikura tutaramenya iyo ariyo.”
Yaje gufata umwanzuro wo kujya kwa muganga, agezeyo babura icyo arwaye. Yakomeje kwivuza agera mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) na bo babura indwara.
Muri ibi bitaro bya St Luc aho Serubogo agiye kuvurizwa, azakurikiranwa ku ndwara izwi nka Leiomyosarcoma akaba ari imwe mu bwoko bwa kanseri ifata uruhu, ikura ihereye mu mitsi no mu miyoboro y’amaraso. Ni indwara ikunze gufata abantu bakuze.
Ubwo IGIHE yasuraga Serubogo



















TANGA IGITEKEREZO