Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ubucuruzi muri SFH Rwanda, Ntaganira Cyrus, yabwiye IGIHE ko bakwirakwiza udukingirizo twa Plaisir n’utundi bagamije gufasha Abanyarwanda kwirinda virusi itera SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye ndetse n’inda zitateganijwe.
Ntaganira yakomeje avuga ko badakwirakwiza udukingirizo gusa ahubwo ko banasobanurira abantu uburyo butandukanye bwo kwirinda iki cyorezo, n’uburyo bwo kudukoresha neza binyuze mu bukangurambaga mu gihugu hose.
Yagize ati: “Uburyo bwo kwirinda bwa mbere, SFH Rwanda ishishikariza abantu gukoresha ni ukwifata kubatarashakana, kubashakanye ni ukudaca inyuma abo bashakanye ariko ibyo bitashoboka bagakoresha agakingirizo birinda.”
Yakomeje agira ati: “Ubutumwa bujyanye no kwirinda butangwa binyuze muri gahunda y’ubukangurambaga twifashishije abakangurambaga b’urungano mu bikorwa binyuranye harimo ibitaramo n’ibiganiro bitandukanye (Road shows, Concerts, Interpersonal Communications sessions (IPCs).”
Ntaganira, yanasobanuye kandi n’uburyo nyabwo bwo gukoresha agakingirizo kambarwa n’umugabo.
Yagize ati; “Gukoresha agakingirizo nabi bishobora gutuma umuntu yandura Virusi itera SIDA cyangwa izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye n’inda zitateganyijwe.”
Mu gukoresha agakingirizo, yasobanuye ko intambwe ya mbere irebwa ari ukubanza kureba niba agakingirizo katararengeje igihe (Expiration date) aho yavuze ko nka Plaisir kaba gafite imyaka itanu uhereye igihe kakorewe.
Indi ntambwe harimo kugafungura hakoreshejwe intoki gusa umuntu atagateye urwara cyangwa ngo akoreshe ikindi gikoresho kitari intoki kandi kakambarwa ari uko igitsina cyafashe umurego.
Ntaganira akomeza asobanura ko umuntu ugiye gukoresha agakingirizo yirinda kukambara karimo umwuka, akanareba cyane uruhande kambarirwamo (kazingurirwamo) kugira ngo atakambara agahindurije.

Hari abantu bamwe badakoresha agakingirizo bitewe no kumva ko bitabareba aho usanga umugore atinya kwibutsa umugabo kugakoresha kandi ingaruka zibareba bose.
Kuri iyi ngingo, Ntaganira yagize ati: “Ni inde ufite inshingano zo kugirango habeho ikoreshwa ry’agakingirizo? Ntabwo rero ari umugabo cyangwa umugore gusa ahubwo ni buri wese ukeneye kwirinda virusi itera SIDA, ni buri wese ukeneye kwirinda gusama cyangwa gutera inda atabiteganyije, ni buri wese ukeneye kwirinda izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsa idakingiye.”
Mu gushimangira ikoreshwa ry’agakingirizo, Ntaganira yongeye ho ati : “ Ndabibutsa ko mu gihe gukoresha agakingirizo aribwo buryo umuntu yahisemo, kugakoresha ni intambwe ya mbere, kugakoresha neza ni iyindi no kugakoresha neza kandi buri gihe cyose iyo ugiye gukora imibonano mpuzabitsina ugamije kwirinda ibyo twavuze haruguru nabyo ni ingenzi.”
Agakingirizo ka Plaisir kaboneka hose mu gihugu haba mu mabutike, mu mafarumasi, mu mashyirahamwe no mu yandi maguriro.
Agapaki kaba karimo dukingirizo tune twa Plaisir kagura amafaranga magana atatu, akaba ari kamwe mu tugira umwihariko bakunze kwita “uduheri” (studs).

Ibitekerezo 0