Sgt Rwampara Angelus yavuguruje umutangabuhamya AA washinjuraga Ingabire ko yaba yarakiriye abagabo batatu baje baturutse i Kigali, baje kureba Maj. Vital Uwumuremyi i Mutobo mu Karere ka Musanze.
Rwampara akuriye ikigo cy’i Mutobo ahakorerwa ingando z’abahoze ari abasirikare bitandukanyije n’abacengezi, guhera ku ya 5 Mutarama 2008 kugeza ubu, yatanze ubuhamya agaragara mu maso mu ruhame rwa benshi, naho umutangabuhamya AA yagumye mu cyumba cye kihariye.
Umutangabuhamya AA wa Ingabire Victoire Umuhoza, ubushize yari yavuze ko Angelus yatumizwa akabazwa ibijyanye n’uburyo yakiriye abagabo batatu baje bafite ikinyamakuru kiriho ifoto ya Ingabire, baje bashaka Vital Uwumuremyi (PPU) bakagirana ibiganiro birambuye nawe, ari naho bamuhereye ikiraka cyo kuzashinja Ingabire, bamwemerera kumuzamura mu ntera
Urukiko rwabajije Angelus niba azi Vital Uwumuremyi, asubiza ko amuzi kandi ko yari mu kiciro cya 33 cyabakoreye ingando I Mutobo muri Kanama 2009 yari ayoboye.
Urukiko rwatanze umwanya w’imbonankubone Angelus abonana na AA mu cyuma cyihariye kugira ngo barebe niba baziranye koko. Bombi basubije ko baziranye.
Angelus yabajijwe ibyangobwa byerekana ko ari umusirikare, asubiza ko ntabyo yitwaje cyakora yerekana ikarita yo kwivurizaho ya gisirikare. Me Gatera Gashabana yamubajije niba adakora mu nzego z’iperereza nk’uko byari byavuzwe na AA. Yasubije ko ari ingabo irwanira kubutaka bw’igihugu.
Angelus, nyuma yo guhakana ibyavuzwe n’umutangabuhamya AA, ko yakiriye abo bagabo, urukiko rwasubitse urubanza rukazasubukurwa kuya 03 Kamena 2013, saa mbiri n’igice.
Twibutse ko Ingabire Umuhoza Victoire ari mu rubanza kuko yajuriye mu Rukiko rw’Ikirenga, nyuma yo kwanze imyanzuro y’Urukiko Rukuru rwa Kigali rwari rwamukatiye igifungo cy’imyaka 8.



















TANGA IGITEKEREZO