Ibi birori bigiye kuba bwa mbere ku Mugabane wa Afurika bizabera muri Kigali Convention Centre ku wa 17 Ugushyingo 2023.
Ni inama ije nyuma y’ubufatanye Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwagiranye n’ikinyamakuru TIME gikora urutonde rw’abavuga rikumvikana ku Isi.
Iyi nama izaba irimo ibiganiro bizakorwa n’abarimo Karim Beguir, Aya Chebbi, Wanjira Mathai, Elizabeth Wathuti, n’abandi.
Umunyamakuru wo muri Afurikay’Epfo, Bonang Matheba bakunze kwita Queen B ni umwe mu bazayobora ibi birori.
Itangizwa ry’inama n’ibihembo bya TIME100 ku rwego rwa Afurika riri muri gahunda yo kwagurira iki gikorwa ku Isi yose.
Iyi nama izitabirwa n’abatanga ibiganiro bazaturuka ku rwego rw’Isi n’urw’akarere, baganira ku bisubizo bikwiye byakemura ibibazo bihari uyu munsi ku rwego rw’akarere n’Isi muri rusange n’uruhare rwa buri wese mu kubaka ejo hazaza heza.
Izahuza abayobozi ku rwego mpuzamahanga n’akarere, abavuga rikumvikana, impuguke n’abagize umuryango mugari wa TIME100, bishimira ko ku nshuro ya mbere igikorwa nk’iki kibereye muri Afurika banashimira abakomeje kugira uruhare mu guhindura Isi.
Abazashimirwa muri uyu mwaka barimo:
Sherrie Silver
Uyu ni Umunyarwandakazi w’imyaka 29 ufite ubwenegihugu bw’u Bwongereza akaba umubyinnyi w’imbyino zigezweho wabigize umwuga.
Mu 2019 yagizwe Ambasaderi w’Ikigega Mpuzamahanga cy’Iterambere ry’Ubuhinzi (IFAD), aho akorana n’urubyiruko rwo mu cyaro.
Uyu mukobwa yatangiye kwamamara mu 2018 nyuma yo kuyobora amashusho y’indirimbo “This is America” ya Donald Glover [Childish Gambino] muri uwo mwaka yegukanye igihembo cya MTV Video Music Award.
Danai Gurira
Danai Jekesai Gurira ni umwanditsi n’umukinnyi wa filime wavukiye Iowa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku babyeyi bo muri Zimbabwe akaba umwe mu bakinnyi b’imena ba filime Black Panther akinamo yitwa Okoye.
Danai w’imyaka 45 ni umwe mu byamamare byahawe inshingano zo kumenyekanisha Ibikorwa Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye riharanira uburinganire no guteza imbere umugore, UN Women.
Aheruka mu Rwanda mu birori byo ‘Kwita Izina’ byabaye ku wa 1 Nzeri 2023, aho umwana yise izina akomoka mu muryango wa Mutobo nyina akaba yitwa Ishyaka. Yamwise Aguka T’Challa.
Ellen Johnson Sirleaf
Ellen Johnson Sirleaf wayoboye Liberia kuva mu 2006 kugeza 2018, niwe mugore wa mbere wabaye Perezida ku Mugabane wa Afurika.
Uyu mugore ufite igihembo cya Nobel yahawe mu 2011, ubwo yari Perezida yakunzwe n’abatari bake mu gihugu cye no hanze yacyo kubera uruhare yagize mu kugarura umutekano nyuma y’intambara zabaye muri iki gihugu cyatujwemo abavanywe mu bucakara mu kinyejana cya 19.
Ashley Judd
Umukinnyi wa filime Ashley Judd wamamariye muri filime zirimo High Crimes, Time To Kill, Heat n’izindi, ni umwe mu barwanyije bikomeye ihohoterwa rikorerwa abagore i Hollywood binyuze mu cyiswe ’Me Too’, ’Time’s Up’.
Judd yakoranye n’ Umuryango utegamiye kuri leta wa YouthAIDS ugamije ubuvugizi no kurwanya SIDA mu rubyiruko.
Uyu mukinnyi wa falime w’imyaka 55 yagize uruhare muri filime mbarankuru za YouthAIDS zanyuze kuri Discovery Channel, National Geographic na VH1.
Kennedy Odede
Kennedy Odede w’imyaka 39 ni rwiyemezamirimo w’Umunyakenya akaba n’umwanditsi w’igitabo yise Find Me Unafraid: Love, Loss, and Hope kiri mu nyandiko za New York Times zagurishijwe cyane.
Odede ni umwe mu bashinze kandi akaba n’Umuyobozi mukuru wa Shining Hope for Communities, umuryango ukorera mu duce 10 muri Kenya ukaba n’urubuga ruharanira uburezi n’iterambere ku bagore n’abakobwa ndetse ukora ibikorwa bigamije kugeza amazi meza ku baturage.
Fred Swaniker
Fred Swaniker w’imyaka 47 ni rwiyemezamirimo wo muri Ghana akaba n’inzobere mu gufasha abafite impano bakagera ku nzozi zabo.
Fred Swaniker yashinze Kaminuza ya African Leadership University.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!