Sherrie Silver ni izina rikomeye cyane kandi ryubashywe mu bijyanye no kubyina indirimbo zigezweho. Uyu ni umunyarwandakazi uvuka mu Karere ka Huye, ariko wakuriye mu Bwongereza.
Yagaragaraye mu ndirimbo nyinshi z’abahanzi bakomeye harimo This America ya Childish Gambino, ibihembo bikomeye birimo n’ibya MTV amaze kubigwiza, ari no mu banyafurika bakiri bato bavuga rikijyana muri uyu mwaka wa 2018.
N’ubwo yakuriye mu Bwongereza, Sherrie Silver yakomeje kwiyumvamo ubunyarwanda no kugaragaza umutima w’impuhwe ku bana b’abanyarwanda babayeho nabi, nk’uko nawe yigeze kubusogongeraho nyuma yo gupfusha Se ataravuka.
Kuva mu 2016 yatangiye kuza mu Rwanda agakora ibikorwa byo gufasha abana batishoboye.
Yafashe aba bane (abahungu batatu n’umukobwa umwe) babaga ku muhanda, abashakira inzu n’umuryango nawo utari wishoboye uzajya ubitaho. Urugo rwabo yarwise ‘Children Of Destiny’
Amaze iminsi mu Rwanda mu gusangira iminsi mikuru n’abana batishoboye no gukurikirana iby’uru rugo ruherereye mu Murenge wa Nyakabanda, mu Karere ka Nyarugenge.
Inzu aba bana babagamo bagiye kuyivamo bitewe n’uko iyo babagamo mbere nyirayo yari akeneye kuyigurisha.
Mu butumwa yashyize ku konti ye ya Instagram yatangaje ko yamaze kugura inzu iciriritse, igomba gutuzwamo aba bana yiyemeje gufasha, akabahindurira amateka. Iyo nzu nayo iri mu Nyakabanda mu Mujyi wa Kigali.
Yagize ati “Dufatanyije twaguriye abana inzu nto kandi ihendutse cyane bisobanuye ko ubu bafite iwabo hahoraho.”
Umwe mu babyinnyi bo mu itsinda rya Finest Crue uri gukorana bya hafi Sherrie Silver, Maniraguha Didier, yabwiye IGIHE ko kugeza ubu bari mu bikorwa byo kuvugurura iyi nzu ku buryo bazayimukiramo vuba bishoboka.
Yagize ati “Ubu tuvuyeyo ibintu bisa n’ibirangiye, nyuma y’umuganda tuzasubirayo dukora amasuku ku buryo ku cyumweru bizaba byarangiye.”
Sherrie Silver yatangiye gukusanya inkunga abinyujije ku rubuga rwa donorbox.com, kugira ngo aba bana babashe kwegukana inzu babagamo, ariko ntibyamukundira kuko agera ku bihumbi 40 by’Amadorali ya Amerika yari akenewe atabashije kuboneka.



















TANGA IGITEKEREZO