Abaturage bo mu Kagari ka Kinini, Umurenge wa Shyogwe barasaba guhabwa ingurane y’ubutaka bwabo bwubatswemo ikigega cy’amazi n’umushinga ECOME uvuga ko wahawe uburenganzira n’ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga, Ubuyobozi bw’Umurenge wa Shyogwe bukavuga ko bazabaha ingurane.
Abo baturage barashinja umushinga ECOME gufata ubutaka bwabo bakabwubakaho ikigega gifite umurambararo wa metero 12, batabubahaye. Basaba ko bahabwa ingurane y’ubutaka bwabo nk’uko bisanzwe bikorwa igihe hari ufashe ubutaka bw’umuturage.
Muhire Jean Claude umwe mu baturage bambuwe ubutaka yatangarije igihe ati “Birababaje kubona umuntu aza agafata ubutaka bwawe akabwubakamo ikigega atarabikubwiye, utabizi ndetse nta ngurane aguhaye.”
Icyo kigega cyubatse mu butaka bw’abaturage bane, imirimo yo kucyubaka yaratangiye ku wa 11 Mata 2013.
Moise Umuyobozi w’umushinga ECOME avuga ko yahawe uburenganzira bwo kubaka icyo kigega n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga akaba ari yo mpamvu yatangiye kucyubaka.
Kuba abaturage basaba ingurane y’ubutaka bwabo, Moise avuga ko “Iyo ari igikorwa cy’iterambere rusange nta ngurane abaturage bahabwa kandi amazi ni igikorwa gikenewe muri kariya gace.”
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Shyogwe buvuga ko iki kibazo bukizi, ndetse banakiganiriye n’abaturage.
Ndejeje Francois Xavier Umunyamabanga Nshingabikorwa w’Umurenge wa Shyogwe yatangarije IGIHE ati “Twabiganiriyeho n’abaturage tureba ngo ni hehe ikigega cyakubakwa nticyangize imyaka y’abaturage. Nyuma tubona ahari ubutaka twemeranya ko bagiye gutangira kubaka ikigega.”
Ku kibazo cy’ingurane, Ndejeje Avuga ko mu cyumweru gitaha bitarenze uku kwezi kwa Mata abaturage baza kuba babariwe ubutaka bwabo, bagahabwa ingurane bigendeye ku biciro byagenwe.”
Ibikorwa byo kubaka ikigega mu Kagari ka Kinini mu Murenge wa Shyogwe, biri muri gahunda y’Umurenge Vision Program (VUP) aho bateganya kuvana amazi ku kiyaga cya AIDR akagezwa mu Murenge wa Nyarubaka mu Karere ka Kamonyi.



















TANGA IGITEKEREZO