Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SP Modetse Mbabazi yatangarije IGIHE ko iyo modoka yari ipakiye amashu, ikaba nta muntu wayihiriyemo.
SP Mbabazi yagize ati “Nta muntu wayihiriyemo, yari ipakiye amashu, ishya igice cy’inyuma Caisse arrière (igice cy’inyuma cyari gipakiye amashu), ariko ‘Fire and rescue brigade’ ihagera moteri itarashya.”
Umuvugizi wa Polisi yakomeje avuga ko iyo nkongi yaturutse ku iturika ry’ipine ry’iyo modoka, maze umushoferi arebye asanga yatangiye gushya, bahita batabaza Polisi, na yo ihagera mu gihe kitageze ku minota 20, barayipfubya.
Iyo mpanuka y’inkongi nta muntu yahitanye, nta n’uwo yakomerekeje, ariko dukora iyi nkuru hari hataramenyekana ibyayangirikiyemo.
Iyo mpanuka ibaye ikurikira indi yabereye muri icyo gice mu mpera z’icyumweru gishize, yo binavugwa ko yahitanye ubuzima bw’uwari uyitwaye.



















TANGA IGITEKEREZO