Mu nama yiga ku buzima bw’imyororokere ku wa Gatanu ushize, Perezida Maada Bio, yavuze ko ashaka ko igihugu cye kiba ahantu heza habereye abagore n’abakobwa.
Biteganyijwe ko Inteko Ishinga Amategeko ya Sierra Leone mu minsi ya vuba izaganira ku mushinga w’itegeko ugamije kuvana gukuramo inda mu byaha bihanwa n’amategeko.
Amategeko yo gukuramo inda icyo gihugu gifite kuri ubu ni ayo mu 1861, agena ko umugore yemererwa gukuramo inda mu gihe ishobora kugira ingaruka ku buzima bwe gusa.
Mu mwaka wa 2015 Inteko yatoye umushinga wari ugamije kwemera gukuramo inda ariko Perezida Ernest Bai Koroma yanga kurisinya, avuga ko ari ingingo ikwiriye kujya muri kamarampaka.
Loni igaragaza ko mu mwaka wa 2017, muri Sierra Leone nibura mu bagore ibihumbi ijana bajyaga kubyara, abagore 1120 bapfaga.
Inzego z’ubuzima zivuga ko gukuramo inda bigize 10 % by’abagore bapfa babyara n’abana bapfa bavuka mu Burengerazuba bwa Afurika.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!