00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Silke Endress International yashyize Ambasaderi Mukantabana mu bagore 25 bavuga rikumvikana

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 October 2026 saa 09:26
Yasuwe :

Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mathilde Mukantabana, yashyizwe ku rutonde rw’abagore 25 bavuga rikumvikana mu 2026 kubera uruhare rwe muri dipolomasi, uburezi no mu bikorwa mpuzamahanga. Urutonde rwakozwe na Silke Endress International.

Ambasade y’u Rwanda muri Amerika yabitangaje mu butumwa yanyujije kuri X, igaragaza ko uku gushimirwa guha agaciro ubuyobozi bwe muri dipolomasi, imikorere ye n’uruhare agira ku rwego mpuzamahanga.

Silke Endress International ni urubuga rw’itangazamakuru mpuzamahanga rugamije kumenyekanisha ibitekerezo n’ibikorwa by’abagore bafite ijambo mu nzego zitandukanye.

Mu nyandiko imushimira, uru rubuga rwagarutse ku musanzu wa Mukantabana muri dipolomasi, amashuri makuru, ibikorwa by’imibereho myiza n’ubufatanye mpuzamahanga.

Iki kigo cyagaragaje ko mu nshingano ze nka Ambasaderi w’u Rwanda muri Amerika, uhagarariye kandi u Rwanda muri Mexique na Argentine, agira uruhare mu gushimangira umubano w’ibihugu, kumenyekanisha umuco n’amateka by’u Rwanda, ibyihutirwa mu bukungu bwarwo no guteza imbere ubufatanye mpuzamahanga.

Silke Endress International yanagaragaje ko urugendo rwe rurangwa no gukoresha uburezi no gukorera abandi nk’uburyo bwo guteza impinduka.

Yagarutse ku kazi yakoze nk’umwarimu w’amateka n’uruhare yagize mu gushyiraho gahunda yo kwigisha ibijyanye n’imibereho myiza y’abaturage muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Mukantabana yanagize uruhare mu gushinga umuryango Friends of Rwanda Association. Ibyo bikorwa bigaragaza umuhate we mu kongera kubaka igihugu, kwibuka no guteza imbere ubwiyunge.

Inyandiko imushimira igaragaza kandi ko ibikorwa bye byafashije mu kubaka imibanire hagati y’abantu, ibihugu n’ibisekuru, binyuze mu burezi, dipolomasi no gukorera abandi.

Yashimangiye ko umusanzu we urenga guhagararira igihugu, ukagera no ku guteza imbere ubwumvikane, kubungabunga amateka, uburezi, ubwiyunge n’amahoro.

Ambasaderi Mukantabana yashyizwe mu bagore 25 bavuga rikijyana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages