00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Simugomwa wafashijwe na BDF kwagura ibikorwa bye agiye gushinga uruganda

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 15 January 2020 saa 08:52
Yasuwe :

Simugomwa Emmanuel wo mu Karere ka Nyaruguru yatangije umushinga wo gukora ibikoresho mu ruhu birimo inkweto, imikandara, imipira yo gukina n’ibindi bitandukanye nyuma yo kubyiga.

Uyu mugabo w’imyaka 40 y’amavuko, umushinga we yawutangiye mu 1998 ariko atangira kwikorera ku giti cye mu 2001.

Simugomwa akorera mu Murenge wa Kibeho mu Karere ka Nyaruguru aho afite ibikorwa byahaye akazi abakozi batandatu bahoraho.

Yasangije IGIHE urugendo rwo kwihangira umurimo nuko yafashije abandi kubaka umusingi w’imibereho yabo.

Ati “Natangiye nikorana ndi njyenyine nyuma nza kugenda nigisha n’abandi hanyuma nyuma PPMR inguriza amafaranga ibihumbi 100 mu 2003, ndayishyura nkomeza ibikorwa.”

Nyuma yaho yongeye kumuguriza ibihumbi 300 Frw nayo ayishyura neza, atangira kujya yigisha abanyeshuri imyuga ku buryo ubu abarenga 200 bamunyuze mu biganza.

Mu 2012 ni bwo yahuye n’abakozi b’Ikigega gitanga ingwate ku mishinga mito n’iciriritse, BDF, nyuma yo kubigirwamo inama n’Uwari Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, François Kanimba, wamusuye ashima ibikorwa bye amusaba kubyagura.

Ati “BDF yaramfashije cyane kuko ubwa mbere dutangira gukorana mu 2014 yamfashije kubona inguzanyo ya miliyoni 10 Frw ndakora ndazishyura; mu 2017 irongera impa miliyoni 15 Frw ubu ni zo ndimo kwishyura nazo ngiye kuzirangiza kuko hasigaye kwishyura miliyoni 6 Frw.”

Simugomwa avuga ko yabanje kubaho mu buzima bugoye nk’umwana wabuze ababyeyi akiri muto ku buryo yakuze yumva agomba gukora akiteza imbere ndetse agafasha n’abandi.

Ati “Njyewe natangiye ngura ibitoki nkabyenga ku buryo mu byumweru bibiri bya mbere nakuyemo amafaranga ibihumbi bitandatu, ayo ni yo nahereyeho ngura ibikoresho ntangira umwuga wanjye.”

Avuga ko iyo ubuhamya bwe abusangije urubyiruko hari abo bugirira akamaro bagatangira imishinga kuko abagaragariza uburyo umuntu ashobora guhera ku busa akagera kuri byinshi.

Yemeza ko ibyo amaze kugeraho abikesha umushinga we bifite agaciro ka miliyoni zirenga 50 Frw.

Ati “Ibihumbi bitandatu ni byo nashoye kuko ni yo ntangiriro yanjye, ngenda nkora buhoro buhoro; nk’ubu ngubu iyo mbaze ibyo maze kugeraho ntabwo najya munsi ya miliyoni 50 Frw.”

Agira inama abashaka kuva mu bukene ko bagomba gukunda umurimo kuko we icyamwubatse mu buzima ari inama yagiriwe n’umwarimu wamwigishije amubwira ko ‘amahirwe aza rimwe mu buzima’.

Ati “Buriya nta muntu n’umwe utagira amahirwe mu buzima yo kugira ikintu cyamuha ahantu yakura amafaranga ariko uburyo bwo kubyaza umusaruro ayo mahirwe ni bwo butunanira.”

Ibikorwa bya Simugomwa bimaze kwamamara hirya no hino mu gihugu no hanze yacyo kuko yamaze kubimenyekanishayo.

Aherutse kujya kubimurika mu iserukiramuco muri Tanzanie barabikunda kubera ubwiza bwabyo.

Afite umugambi wo kwagura ibikorwa agashinga uruganda n’ikigo cyo kwigishirizamo no gutunganya ibikomoka ku mpu.

Ati “Ndashaka gushinga uruganda rukora inkweto, imipira yo gukina ku buryo nabasha kwigisha abantu benshi noneho tugashobora gukora ibintu byinshi umusaruro ukiyongera.”

Mu Karere ka Nyaruguru, BDF ifasha abantu mu byiciro bitatu harimo abafashwa kubona inguzanyo bagatangirwa ingwate bakazishyura; urubyiruko ruhabwa ibikoresho nk’inkunga yo gutangiza imishinga nyuma yo kwiga imyuga; hari n’abahabwa inguzanyo inkunga mu mishinga ishingiye ku buhinzi.

Umukozi wa BDF mu Karere ka Nyaruguru, Bagaza Henry, avuga ko mu mwaka wa 2019 abafashijwe muri ibyo byiciro bose ari abantu 180.

Ikigega BDF cyashinzwe mu 2011 na Banki y’u Rwanda Itsura Amajyambere, BRD. Giha amahirwe abagore n’urubyiruko kurusha abandi, kuko ni bo bahabwa ubufasha bwo kubemerera kubishingira nk’ingwate ku kigero cya 75%, mu gihe abagabo bo bemererwa kwishingirwa ku kigero cya 50%.

Afite imashini z'amoko atandukanye yifashisha mu gukora ibikomoka ku mpu
Afite intego yo kwagura aho akorera kuko habaye hato
Agira inama abashaka kuva mu bukene ko bagomba gukunda umurimo
Akora ibikoresho bitandukanye yifashishije uruhu
Bamwe mu bakozi Simugomwa yahaye akazi
Afite imashini zimufasha mu kazi ke ka buri munsi
Ibikorwa bye bimaze kumenyekana hirya no hino mu gihugu
Imwe mu mashini akoresha mu guhanga ibikoresho bikomoka ku mpu
Simugomwa Emmanuel avuga ko afite intego yo gushinga uruganda rukora inkweto n'ibindi bikomoka ku ruhu
Umushinga we awukorera mu Murenge wa Kibeho mu Karere ka Nyaruguru
Yatangiye no gukora imipira yifashishwa n'abakinnyi ba ruhago
Yifashisha imashini zitandukanye kugira ngo abashe kunoza ibyo akora
Zimwe mu nkweto zikorwa na Simugomwa Emmanuel

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages