Meya Sinamenye yari yafunzwe by’agateganyo hamwe na Dukundimana Espérance, umuyobozi ushinzwe ubutegetsi n’imicungire y’abakozi mu Karere ka Rubavu. Aba bombi bafatiwe rimwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busanze mu Karere ka Nyaruguru.
Umukandida bivugwa ko yabangamiwe mu Karere ka Rubavu ni Mpayimana Philippe ubwo yaburaga abaturage bitabira ibikorwa byo kwiyamamaza mu mirenge ya Nyamyumba, Gisenyi na Kanama.
Sinamenye na Dukundimana bagombaga kugezwa imbere y’ubutabera kuri uyu wa Kabiri tariki ya 1 Kanama, kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo bahise barekurwa bataburanye.
Amakuru yatangajwe n’umwunganizi wa Sinamenye mu mategeko, Me Nsengiyumva Straton yavuze ko ubushinjacyaha bwafashe icyemezo cyo kubarekura bataburanye.
Perezida w’Urukiko Rwisumbuye rwa Rubavu, Hategekimana Danny yatanhaje ko ataramenya uburyo aba bayobozi barekuwe ariko ko dosiye zabo bakizifite mu rukiko.
Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, Faustin Nkusi yatangaje ko ubushinjacyaha ari bwo bwabarekuye bakazajya bakurikiranwa bari hanze. Nkusi yavuze ko Ubushinjacyaha bufite ububasha buhabwa n’amategeko bwo gukurikirana umuntu afunze cyangwa adafunze.



















TANGA IGITEKEREZO