00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sinamenye wayoboraga Akarere ka Rubavu yeguye ku mirimo ye

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 29 August 2017 saa 07:27
Yasuwe :

Uwari Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Sinamenye Jeremie, yeguye ku mirimo ye kuri uyu wa Kabiri.

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Rubavu, Dushimimana Lambert, yabwiye IGIHE ko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 29 Kanama 2017, nibwo yakiriye ibaruwa y’ubwegure bwa Sinamenye nk’umujyanama muri Njyanama y’akarere, no ku buyobozi bw’aka karere.

Dushimiyimana yavuze ko Sinamenye yanditse avuga ko yeguye ku mpamvu ze bwite.

Muri Nyakanga 2017, mu gihe cyo kwiyamaza kw’abakandida bahataniraga kuyobora u Rwanda, yatawe muri yombi n’inzego za Polisi ashinjwa kubangamira uburenganzira bw’abiyamamaza.

Nyuma yaje kurekurwa, hatangazwa ko azakurikiranwa ari hanze.

Muri Gicurasi 2015 nibwo Sinamenye yasimbuye Sheikh Bahame Hassan ku buyobozi bw’Akarere ka Rubavu.

Bivugwa ko hari hashize iminsi Sinamenye atagera ku kazi ku mpamvu zitazwi nyuma y’aho afunguriwe.

Sinamenye Jeremie wayoboraga Akarere ka Rubavu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages