Ibi ni bimwe mu byaganiriweho mu muhango wo kwibuka abakozi ba MINISPOC n’ibigo biyishamikiyeho bazize Jenoside yakorewe Abatutsi wabanjirijwe n’urugendo rwo kwibuka no gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi.
Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne yabanje gusobanura ko kwibuka ari inshingano z’iyi minisiteri mu kuzirikana ibyiza abazize Jenoside bari baragezeho no kumenya inshingano abasigaye n’abariho bafite.
Yakomeje avuga ko imikino n’umuco byagizwe intwaro mu kubiba urwango mu Banyarwanda bihuzwa na politike mbi, asanga hari isomo ryakurwa mu bikorwa byo kwibuka bijyanye n’umuco na siporo.
Yagize ati “Ubuhanzi tugomba gukora ni ubutanga ubutumwa bwubaka na siporo irimo ishyaka n’urukundo ituma abantu babana neza.”
Kuba urubyiruko rwarakoreshejwe mu ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside, Minisitiri Uwacu yasabye abakinnyi n’abahanzi guharanira gukora ibyiza bazirikana ko u Rwanda rufite amateka adasanzwe, ari igihugu kigomba kugira n’abacyitangira mu buryo budasanzwe.
Uwacu ati “Kugira amafaranga ukaba umukene ku mutima ntacyo bimaze. U Rwanda ni igihugu gifite amateka adasanzwe, gikeneye ubutumwa budasanzwe, abahanzi n’abakinnyi bafite uruhare runini rwo gutanga ubutumwa bwo gusana imitima ifite ibikomere byasizwe na Jenoside."
Nk’uko indangagaciro za siporo zubaka ntizisenya, zunga ntizitanye, Minisitiri Uwacu yasabye ko baharanira ko siporo igira uruhare, ikaba n’inzira yo kubaka u Rwanda n’Abanyarwanda, avuga ko kugira ngo Jenoside ishoboke, umuco ubanza ugapfa, ugateshwa agaciro ndetse ugasuzugurwa.
Yagize ati "Reka twuse ikivi basize, ufite impano yumve ko agomba kuyikoresha mu kubaka ubumuntu."
Runyurana Jean Pierre, umuyobozi wa Ingoma Music wavuze mu izina ry’abahanzi yavuze ko kwibuka ari igikorwa gikomeza kubaremamo ubumuntu asaba bagenzi be gutanga ubutumwa bufatika batitaye ku marangamutima cyangwa ibivugwa.
Yagize ati "Bagomba gukora indirimbo zifatika, bagahanga batitaye cyane kubivugwa, gukora ibibarimo bakabikora bagamije ibyiza batanga ubutumwa budasenya."
Uyu muhango wo kwibuka abari bakozi ba MINISPOC n’ibigo biyishamikiyeho ukurikiye igikorwa cyo kuremera no gusana amazu y’abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye bo mu karere ka Gisagara, ibyumweru bibiri byahariwe imikino yo kwibuka kuva tariki ya 6-14 Kamena n’umugoroba wo kwibuka abahanzi b’indirimbo zihimbaza Imana wabaye tariki ya 14 Kamena 2015.
Umuhango wo kwibuka mu mafoto:



















TANGA IGITEKEREZO