Iyi sitasiyo nto ya Mont Kigali mu Karere ka Nyarugenge, isimbuye isanzwe ifite ibyuma biringaniza umuriro (Transformer) ungana na Mega Volt Am 10, zitari zikibasha guhaza abawukenera, zasimbujwe izindi ebyiri zitanga MVA 20.
Yubatswe mu mushinga watewe inkunga ya miliyoni 23 z’amayero, yatanzwe n’Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’uburayi (EU), hagamijwe gufasha mu kugabanya umuriro utakara.
Iyi sitasiyo yonyine yatwaye miliyoni 12 z’amayero (asaga miliyari 12Frw) andi azifashishwa mu kubaka ibirometero 27 by’umuyoboro mugari uhuza Jabana, Mont Kigali na Gahanga.
Azanifashishwa mu kubaka sitasiyo nshya zirimo iya Nzove, gushyiraho mubazi zifite ikoranabuhanga n’utumashimi 8000 tuwugabanya n’ibindi.
Ubwo yafungurwaga kuri uyu wa gatatu, Minisitiri y’ibikorwa remezo, Amb Gatete Claver, yashimiye EU ku nkunga yatanze, n’uruhare rukomeye igira mu gusana imiyoboro y’amashanyarazi.
Ati “EU ikomeje gufasha u Rwanda muri gahunda zitandukanye. Ubu turabona impinduka nziza, ubuziranenge bw’amashanyarazi atangwa mu mujyi.”
Yakomeje avuga ko bizatangira gukora kuri 20 Uku kwezi 2018, aho wa muriro wajyaga ucika bitazongera kubaho.
Umuyobozi w’ubuhahirane mpuzamamahanga n’itermbere muri EU, Stefano Manservisi, yashimye uburyo inkunga yatanze yakoreshejwe, avuga ko amashanyarazi azarushaho kuzamura ishoramari ry’u Rwanda.
Ati “Twishimiye kugira uruhare muri ibi bikorwa, twizeye ko bizazamura ishoramari ry’abigenga. Ingufu z’amashanyarazi ni kimwe mu bifasha ishoramara mu gihugu.”
Yanavuze ko uzagira impinduka mu mibereho y’abanyarwanda kuko uzabafasha gukora ibikorwa bikenera ingufu.
Umuyobozi mukuru wa REG, Eng. Ron Weiss, yavuze ko "uyu mushinga watumye ingano y’amashanyarazi atakara agabanuka."
Mu 2013, Guverinoma yari yihaye intego yo kugabanya 1% by’ingano y’atakara, icyo gihe yari 23%.
Eng.Ron yavuze ko mu 2016/17 amashanyarazi yatakaraga yari 21,1% naho mu 2017/18 yari 19,6%.
REG ivuga ko ingo zibarirwa kuri 46,6% mu Rwanda arizo zifite amashanyarazi, intego ari uko mu 2024 buri rugo ruzaba ruyafite.



















TANGA IGITEKEREZO