Hashize amasaha make twinjiye mu mwaka wa 2019, ubu 2018 yabaye amateka. Hirya no hino abantu baraye inkera, bizihiza intangiriro z’umwaka mushya.
Uruganda rw’ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye rwa SKOL Brewery Limited Rwanda, rwifatanyije n’abakiriya barwo mu kwizihiza umwaka mushya, mu bitaramo byaberaga kuri Kigali Convention Centre kuva ku wa 29 Ukuboza 2018.
Kuri uyu wa Mbere mu gusoza umwaka byari ibicika, abantu b’ingeri zitandukanye biganjemo urubyiruko, amatsiko yo kureba uko barasa umwaka birebera n’amaso yabo, yari menshi.
Uruvange rw’umuziki, ababyinnyi n’ibinyobwa bitandukanye bya Skol ni byo byari intero n’inyikirizo, abakoze cyane muri 2018, baryaga ibyo basaruye nta ntugunda.
Abiyumvamo impano yo kubyina bahabwaga umwanya bakiyerekna ku rubyiniro. MC Slyvie wari urimo gushyushya abari aho, nawe yanyuzagamo akabyinisha ikibuno n’imbaraga nyinshi, maze benshi bakarushaho kwizihirwa n’ibirori.
Itsinda ry’ababyinnyi ba Charly na Nina niryo ryahaye umugisha iki gitaramo. Bageze ku rubyiniro ahagana saa tanu zibura iminota 20, bishimana n’abakunzi babo.
Mu mwanya uhagije bamaze ku rubyiniro baririmbye indirimbo zabo zigezweho nka, Mfata, Face To Face, Try Me, Owooma, Agatege, Indoro n’izindi zitandukanye, bakoze mu buryo bwa ‘Play Back’.
Aba bakobwa nabo wabonaga ko bishimiye gusoza umwaka bataramana n’abakunzi babo. Bari birekuye cyane dore ko indirimbo zabo nyinshi bazabyinanye n’abasore bari bahawe aya mahirwe.
Nyuma ya Charly na Nina hakurikiyeho ababyinnyi, abantu bakomeza kwidagadura ari nako babobeza umuhogo, bategereje ko umwaka uraswa.
I saa sita zuzuye, mu nyubako ya Kigali Convention Centre niho harasiwe umwaka mushya. Ibishashi by’umuriro by’amabara atandukanye byamaze iminota irenga 15 biturikirizwa mu kirere, ari nako abari aho bose bafata amashusho n’amafoto ngo bazabone icyo babarira abatahageze.
Abari barajwe ishinga no kurasa umwaka, bikubuye barata, abandi bakomeza gusabanira ku binyobwa bya Skol kugeza bitinze.



















Amafoto: Himbaza Pacifique




Ibitekerezo 0