00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Skol yishimiye intsinzi ya Mugisha Samuel wazamukiye muri Benediction itera inkunga

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 13 August 2018 saa 10:56
Yasuwe :

Kwegukana Tour du Rwanda 2018 kwa Mugisha Samuel kuri iki Cyumweru tariki 12 Kanama, byari ibyishimo mu gihugu hose ariko by’umwihariko byari akarusho ku ruganda rwa Skol rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye rwagize uruhare mu iterambere rye, kuko yazamukiye mu ikipe rutera inkunga ya Benediction y’i Rubavu.

Nubwo Mugisha yari yambaye umwambaro w’ikipe y’igihugu “Team Rwanda” yari anabereye kapiteni, ni umwe mu bakinnyi bazamukiye muri Benediction Club y’i Rubavu ndetse nyuma aza kubona amahirwe yo kujya gukina muri Dimension Data yo muri Afurika y’Epfo nk’uwabigize umwuga.

Nyuma yo kurangiza uduce umunani twari tugize Tour du Rwanda 2018 ari ku isonga, akaba Umunyarwanda wa Kane ubashije kwegukana iri siganwa mpuzamahanga, Benurugo Emilienne Ushinzwe kwamamaza ibikorwa Skol yatangarije IGIHE ko ari iby’agaciro kubona umukinnyi bagize uruhare mu iterambere rye ahesheje ishema igihugu.

Yagize ati “Tour du Rwanda uyu mwaka yari ikomeye cyane ariko ni ibyishimo kuri buri wese kuko Umunyarwanda, Mugisha Samuel, ariwe usoje yambaye umwenda w’umuhondo. By’umwihariko kuri Skol, ni akarusho kuko ni umukinnyi wazamukiye mu ikipe ya Benediction dusanzwe dukorana, birumvikana ko ubufatanye tugirana bufite akamaro cyane.”

Benurugo yavuze ko uyu mwaka muri Tour du Rwanda, Skol yerekaga abakiliya bayo icupa rishya rya Panache Lemonariko, inabasobanurira ko ari icupa gusa ryahindutse naho ikinyobwa cyo kikiri cya cyindi gifite icyanga ntagereranywa n’ubuziranenge budashidikanywaho.

Yavuze ko intego uru ruganda rwari rwarihaye mbere y’iri siganwa rwazigezeho 100% kuko babashije kwegera abakiliya mu gihugu hose, babagezaho tombola zitandukanye zirimo amagare, amatelefone, ibitenge n’ibindi bikoresho ndetse aho Tour du Rwanda yageze hose akaba nta muntu wigeze yicwa n’icyaka.

Skol isanzwe ikora ibinyobwa bitandukanye birimo Skol Lager, Skol Malt, Skol 5, Virunga Mist, virunga Gold, Panache Lemon byose biboneka hirya no hino mu gihugu ku giciro cyibereye buri muntu.

Uru ruganda riri mu baterankunga b’imena mu bikorwa byose by’umukino w’amagare, rwanabimburiye ibindi bigo byose gusinyama amasezerano yo kuzakomeza gutera inkunga Tour du Rwanda kuva umwaka utaha nimara kujya ku rwego rwa 2.1, bizayishyira muri abiri ya mbere akomeye muri muri Afurika kimwe na La Tropical Amissa Bongo, ayo masezerano akazamara imyaka itatu.

Mugisha Samuel wegukanye Tour du Rwanda 2018 yazamukiye mu ikipe ya Benediction iterwa inkunga na Skol
Benurugo Emilienne Ushinzwe kwamamaza ibikorwa Skol yatangaje ko ari iby'agaciro kubona umukinnyi wazamukiye mu ikipe batera inkunga ariwe wegukanye Tour du Rwanda
Ahantu hose Tour du Rwanda yageze uyu mwaka, habaga hari ibyo kunywa bya Skol nta muntu n'umwe wari kwicwa n'icyaka
Rugg Timothy yegukana agace ka Musanze-Karongi we yashyize ku munwa Skol yumvise uko iryoshye yanga gukuraho arayisoma biratinda
Skol ni nayo ihemba umukinnyi wegukanye etape muri Tour du Rwanda (aha ni Lozano Riba David ukina muri Team Novo Nordisk yegukana agace ka Musanze -Kigali)
Skol yagiye ikoresha tombola ahantu hose Tour du Rwanda yageze, bamwe bagatahana amagare, amatelefone agezweho, ibitenge n'ibindi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages