Inshingano z’ingenzi ishami rishinzwe iterambere ry’itangazamakuru n’ubuyamwuga mu Nama Nkuru y’Itangazamakuru zifite zirimo, Kubaka ubushobozi bw’itangazamakuru, gushyiraho ubufatanye hagati y’itangazamakuru n’ibindi bigo hagamijwe kongera ubushobozi bw’ibitangazamakuru, gukomeza ubushakashatsi mu itangazamakuru harebwa inzitizi zigihari, kongera ubumenyi bw’itangazamakuru ritanga ibyo abasomyi bakeneye kandi bifite indangagaciro, umuco n’ibindi.
Mu rwego rwo kubahiriza inshingano iri shami ryahawe nyuma y’aho MHC ihawe inshingano nshya zo kubaka ubushobozi bw’itangazamakuru muri Werurwe 2013, dore ibikorwa byibanzweho :
Kubaka ubushobozi bw’itangazamakuru
- Mu rwego rwo kongerera ubumenyi abakora umwuga w’itangazamakuru, Inama Nkuru y’Itangazamakuru ifatanyije n’Ikigo cy’Igihugu cy’iterambere (RDB) hatangijwe gahunda y’imenyerezamwuga (Internship) ku banyeshuri barangije icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu ishami ry’Itangazamakuru cyangwa itumanaho. Kugeza ubu icyiciro cya mbere kigizwe n’abanyeshuri 19 barangije, abandi bagera kuri 20 bakaba nabo bazarangiza muri Nzeri 2014.
- Ku bufatanye na GLMC hatanzwe amasomo y’igihe gito (Short term courses) ku banyamakuru bari mu mwuga bagera kuri 75
- Ku bufatanye na IWPR hakozwe amahugurwa y’abanyamakuru bakora kuri Televiziyo ku buryo bwo gutangaza inkuru zirebana n’amatora .
- Hakozwe ubukangurambaga mu kwimakaza amahame y’uburinganire n’ubwuzuzanye mu itangazamakuru aho abanyamakuru bagera ku 100 bitabiriye icyo gikorwa.
- Hakomeje imirimo yo guha abanyamakuru icyumba kirimo mudasobwa zifite internet yihuta (Press centre) mu rwego rwo gufasha abanyamakuru gutara no gutangaza inkuru zabo mu buryo bwihuse , icyi cyumba giherereye ku cyicaro cya MHC ,umunyamakuru wese akoresha izo mudasobwa ku buntu.
- Hakozwe amahugurwa ku nyandiko zateguwe zizafasha abayobozi b’ibitangazamakuru mu kunoza ubucuruzi mu mwunga w’itangazamakuru n’imicungire y’ibigo bayobora
- Hakozwe inyandiko ikubiyemo ubumenyi ngiro buzahabwa abanyamakuru n’abanditsi bakuru bo mu bitangazamakuru byandika binyuze mu mahugurwa
- Mu rwego rwo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi ku nshuro ya 20 hakozwe ibi bikurkira:
- Hakozwe inama- nyunguranabitekerezo mpuzamahanga y’iminsi 2 igamije kurwanya “Itangazamakuru” ribiba inzangano muri Afurika. Iyo nama yabereye muri Serena Hotel kuwa 17-18 Mata 2014.
- Mu gikorwa cyari gihuriweho n’Inama Nkuru y’Itangazamakuru n’Ikigo cy’igihugu cy’Itangazamakuru (RBA) hibutswe abanyamakuru bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, kuwa 16 Mata 2014.
- Inama Nkuru y’Itangazamakuru kandi yafatanyije n’izindi nzego mu gutegura no gukora inama nyungurana- bitekerezo ndetse n’ibindi bikorwa bigendanye no kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’Ubwisanzure bw’itangazamakuru uba muri Gicurasi buri mwaka. Umwihariko w’uyu mwaka wa 2014 n’uko habayeho isiganwa ry’amaguru ku bantu bakora mu bigo bifite aho bihuriye n’itangazamakuru ryakozwe mu rwego rwo kwizihiza uwo munsi.
- Ubufatanye n’ibindi bigo
Inama Nkuru y’Itangazamakuru yasinyanye amasezerano y’ubufatanye (MoU) n’ibigo binyuranye mu rwego rwo kubaka ubushobozi bw’itangazamakuru, ibi bigo bikazafatanya na MHC mu gutanga amahugurwa ku banyamakuru n’ibindi bikorwa bigamije guteza imbere itangazamakuru.Ibyo bigo ni:African Media Initiative;Panos Paris;New media Communications;MediaTraining Center (MTC);Insititut Catholique de Kabgayi (ICK);Mount Kenya University;University of Rwanda/ Great Lakes Media Center.
Gushakisha abaterankunga (Resource mobilisation)
- Hakozwe ubukangurambaga mu gushakisha inkunga yo guhugura abanyamakuru ku gukora inkuru z’ubucukumbuzi (Invesgative journalism), aho UNESCO yemeye gutera inkunga icyo gikorwa
- Hakozwe kandi ubukangurambaga ku gutera inkunga igikorwa cyo kongerera ubumenyi abanyamakuru ku gukora inkuru zerekeye ku bana .
- Inyigo zigaragaza igenamigambi MHC ifite ryo kubaka ubushobozi bw’itangazamakuru
- Ku nkunga ya UNDP Inama Nkuru y’Itangazamakuru yakoze iteganyamigambi mu kubaka ubushobozi bw’itangazamakuru mu gihe cy’imyaka itanu (Five year capacity building plan for media )
- Hakozwe gahunda y’imyaka itanu yo kwimakaza amahame y’uburinganire mu itangazamakuru (Five year Gender mainstreaming strategy)
Ibikorwa iri shami rishyize imbere mu bikorwa riteganya mu rwego rwo kubaka ubushobozi bw’itangazamakuru , birimo kongera ubushakashatsi ngo hakomeze kongerwa ubushobozi itangazamakuru rifite,gutanga amahugurwa ku banyamakuru, gushaka abafatanyabikorwa no gukomeza ubuvugizi bugamije iterambere ry’itangazamakuru mu Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO