00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sobanukirwa n’imikorereshereze y’utugabanyamuvuduko “Dos d’âne ’’ mu muhanda

Yanditswe na

Cyprien Niyomwungeri

Kuya 30 July 2015 saa 06:45
Yasuwe :

utugabanyamuvuduko tuzwi nka “Dos d’âne” mu rurimi rw’igifaransa ni ubuso bw’umuhanda bugaragaza ubutumburuke butangana n’ubundi, butegeka umushoferi gutwara ikinyabiziga ku muvuduko muke iyo abugezeho.

Ubu buso “Dos d’âne” bukunda gushyirwa cyane cyane mu mihanda yo mu mijyi kurusha mu cyaro bitewe n’ingano y’urujya n’uruza rw’abantu bakoresha umuhanda.

Mu kiganiro umuvugizi w’Ishami rya polisi y’u Rwanda rishinzwe Umutekano wo mu muhanda yagiranye na IGIHE, yasobanuye byinshi birebana n’ikigenderwaho ndetse n’ikiba kigamijwe kugirango hashyirwe utugabanyamuvuduko “Dos d’âne” mu mihanda.

Yagize ati “Ibigenderwaho kenshi hashyirwa Dos d’âne mu mihanda ni uko aho hantu zashyizwe abanyamaguru benshi baba bakunda kuhakoresha, imiterere y’aho ishobora gutuma haba icyago igihe cyose mu buryo butunguranye, kandi ibinyabiziga iyo bihanyura biba byirukanka cyane.’’

Yakomeje asobanura ko utugabanyamuvuduko“Dos d’âne” ari uburyo bushyirirwaho imodoka ngo nizigera aho hantu zigabanye umuvuduko bitume umushoferi yaburizamo icyago cyose cyaba ku modoka atwaye cyangwa ku bandi.

Yakomeje avuga ko nta muvuduko ntarengwa wateganyijwe kuri Dos d’âne ubaho ko ubwayo ibitegeka utwaye ikinyabiziga kuko iyo ahaciye yirukanka byangiza ikinyabiziga cye.

utugabanyamuvuduko twubakwa ku butumburuke bwa santimetero 10,2, zitegeka uzigezeho kugendera ku muvudukop wa metero 25 ku isaha.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages