Yabivuze kuri uyu wa 8 Kamena 2019, ubwo hibukwaga Abatutsi basaga 500 bazize Jenoside, bari batuye ahitwa Kimisange, ubu ni mu Murenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro.
Ni igikorwa cyateguwe n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, biganjemo urubyiruko rukomoka ku bayizize bari batuye Kimisange.
Umwe mu bateguye iki gikorwa kibaye ku nshuro ya gatatu, Mwenedata Jean Pierre, yavuze ko bashyizeho uburyo bwo kwibuka byihariye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bari batuye Kimisange kugira ngo n’abazabakomokaho batazayibagirwa.
Mwenedata yavuze ko kwibuka ari uguha icyubahiro abazize Jenoside bambuwe no kubereka ko ‘Twasigaye kandi tutari ibigwari, ikivi basize tuzakomeza kucyusa’.
Soeur Uwamariya watanze ikiganiro gifite insanganyamatsiko igiri iti ‘Kubaho ubereyeho abawe’, yabanje guhumuriza no kwihanganisha ababuriye ababo muri Jenoside, ababwira ko ntacyo batanze kugira ngo bayirokoke uretse urukundo Imana yabakunze.
Yavuze ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye ubuzima bw’abasaga miliyoni, abayirokotse barebanye n’urupfu kubera uburyo batotejwemo ariko ibyo bishimangira kongera kubaho kwabo.
Soeur Uwamariya yavuze ko mu rugendo rwabo bagomba kuzirikana urumuri rw’icyizere ubuyobozi bw’igihugu bwacaniye abanyarwanda nyuma ya Jenoside mu kwirinda agahinda n’ibibazo bashobora guhura nabyo.
Ati “Buri wese akwiriye kujya arucana aho ari hose no mu byo akora kuko kwibuka bituma duhora mu bihe by’umwijima n’ububabare [Twibuka ibihe bikomeye twaciyemo], ni nayo mpamvu dukwiye guhora tugendana itara ritumurikira, rwa rumuri rw’icyizere twacaniwe.”
Soeur Uwamariya Immaculée yavuze ko nyuma ya Jenoside u Rwanda rwari mu icuraburindi, abarokotse bari mu gahinda k’ababo bishwe n’ibyo babonye ariko n’abakoze Jenoside n’imiryango yabo ifite ipfunwe ku buryo nta wakekaga ko baziyunga, bakongera gusenyera umugozi umwe.
Soeur Uwamariya yavuze ko mu gihe ‘Twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari n’umwanya wo kubwira abayikoze binangiye gusaba imbabazi ko bagifite umwanya wo kuzisaba, icyasha kibariho kikabavaho’.
Intumwa ya Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), muri uyu muhango, Nzirimo James, yasabye abarokotse Jenoside guhora bibuka ko ‘Nyuma y’ubuzima buzimâ baciyemo, imbere hari ubuzima buzima [Bushya]’.
Yakomeje abwira ababyeyi guhora bita ku buzima n’imibereho y’abana babo, bakabarinda amacakubiri, ingengabitekerezo n’ikindi cyatuma basubira mu icuraburindi.
Ati “Mujye mugaburira abana banyu bahage, mwirinde kubakwira amagambo mabi kuko buriya ijambo ririca kandi rirarema.”
Umukozi ushinzwe imibereho myiza mu Murenge wa Kimisange, Mugisha Yves, yashimiye abateguye icyo gikorwa, avuga ko mu gihe cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ari umwanya wo kongera gutekereza kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.



















TANGA IGITEKEREZO