Ikigo cy’ubwishingizi SONARWA cyantanze amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni mirongo irindwi (70,000,000) mu kigega Agaciro Development Fund, akaba yakiriwe na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi.
Ndahiro James, Umuyobozi w’Inama y’ubutegetsi ya SONARWA yatangaje ko kuba batanze inkunga yabo nk’ikigo cy’ubwishingizi, bizazamura umutungo w’Abanyarwanda muri rusange, hanyuma bakakigana bashinganisha ubuzima n’imitungo byabo.
Ndahiro agira ati “Nti twakwemera gusigara inyuma mu gihe Abanyarwanda bose bitabiriye gutanga umusanzu wabo mu kubaka igihugu”.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Ambasaderi Gatete Claver, yashimiye SONARWA ku nkuga yatanze.
Minisitiri Gatete yatangarije abayobozi ba SONARWA ko inkunga batanze yiyongereye ku bikorwa byinshi byiza bakomeza gukorera igihugu, birimo imiganda, gufasha abarokotse jenoside n’ibindi, kuko bituma habaho ubusugire bw’umutungo w’igihugu.
Yatangaje kandi ko mu mafaranga y’u Rwanda miliyari 26,4 yemejwe ko azatangwa muri uyu mwaka, hamaze gukusanywa arenga miliyari 16 z’Amanyarwanda.
Minisitiri yakiriye iyi nkunga ya SONARWA, nyuma yo kwakira miliyoni 35 z’amafaranga y’u Rwanda zatanzwe na CORAR.
Iki kigo cyatanze iyi nkunga, kibumbiyemo amasosiyete abiri yifatanyije SONARWA General Insurance Ltd na SONARWA Life Ltd.



















TANGA IGITEKEREZO