00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

SONARWA yibutse abayikoreraga bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, yiyemeza kubaka u Rwanda

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 11 April 2019 saa 04:54
Yasuwe :

Sosiyete Nyarwanda y’ubwishingizi (Sonarwa), yifatanyije n’abanyarwanda mu kwibuka ku nshuro ya 25, Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko abahoze ari abakozi bayo icyenda bayizize.

Uyu umuhango wabereye ku cyicaro cyayo mu mujyi wa Kigali kuri uyu wa 10 Mata 2019, witabirwa n’abakozi bayo, imiryango y’abayikoreraga bazize Jenoside yakorewe Abatutsi n’abandi.

Uyu muhango wabimburiwe no gushyira indabo ku kimenyetso cy’urwibutso, ahanditse amazina y’abakoreraga Sonarwa bishwe muri Jenoside, gucana urumuri rw’icyizere, nyuma hatangwa ubutumwa butandukanye.

Uwari uhagariye Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside muri uwo muhango, Hitimana Justine, watanze ikiganiro kigaruka ku ‘Kwibuka Twiyubaka’ yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yaturutse ku ngengabitekerezo yabibwe mu banyarwanda.

Yavuze ko u Rwanda hari byinshi rumaze kugeraho nyma ya Jenoside ariko kugira ngo birambe, bisaba ko urubyiruko rutozwa kubisigasira.

Ati “Urubyiruko dutegetswe kurwigisha gusigasira ibyo twagezeho kugira ngo ejo ntihazagire ikintu kizabidobya.”

Umuyobozi mukuru wa Sonarwa General, Tony Twahirwa, yavuze ko Leta za kera zamaze imyaka 37 zibiba amacakubiri n’urwango mu banyarwanda, zigategura ndetse zigashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Twebwe tuzakore ibitandukanye n’ibyo bakoze, tuzubake u Rwanda, twubake abanyarwanda, imitima yashengutse isanwe, twiyubake dukore ibintu biteza igihugu cyacu imbere.”

Umuyobozi wa Sonarwa Life, Munyangaju Aurore Mimosa, yihanganishije abacitse ku icumu, by’umwihariko imiryango ifite abakoreraga Sonarwa bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yakomeje agira ati “Uri hano wese aharanire kubaho, akorere igihugu kugira ngo ibyabaye ntibizongere kubaho ukundi.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge, Kayisiime Nzaramba, wari umushyitsi mukuru, yavuze ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari uguha icyubahiro abayizize ariko ari n’umwanya wo kwigira kuri ayo mateka kugira ngo afashe mu kubaka igihugu.

Kayisiime yavuze ko abavutse nyuma Jenoside yakorewe Abatitsi, by’umwihariko abacitse ku icumu bakwiye gukomera, bakifashisha amateka baciyemo mu kubaka igihugu.

Ati “Ubuhamya cyangwa agahinda kazahindukemo kwiyubaka kugira ngo mumenye uko mufasha n’abandi kuko ntiwabwira abandi icyo udafite. Ntabwo twakwiyibagiza akababaro ariko ndagira ngo muri ako kababaro hashibukemo indi ntwaro yo kugira ngo tumenye uko tugiye gufasha n’abandi.”

Kayisiime yashimye uburyo abacitse ku icumu bagira uruhare mu kwimakaza inzira y’ubumwe n’ubwiyunge Leta y’u Rwanda yahisemo, bakababarira ababiciye abavandimwe, ababyeyi n’inshuti zabo bakundaga.

Yashimiye kandi uruhare rw’ingabo zari iza FPR zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye amahanga arebera, uyu munsi igihugu kikaba kimaze kwiyubaka bamwe baravugaga ko birangiye.

Uyu mwaka u Rwanda ruribuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi basaga miliyoni mu mezi atatu gusa.

Abakozi 9 bakoreraga Sonarwa bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi
Abakozi ba Sonarwa bari gushyira indabo ku rwibutso
Bafashe umunota wo kunamira abazize Jenoside yakorewe abatutsi
ACP Rose Muhisoni wari uhagarariye Polisi
Maj Gen. Safari Ferdinand wari uhagarariye ingabo, yatanze ikiganiro kivuga ku rugamba rwo guhagarika Jenoside
Igicaniro cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Maj Gen. Safari wari uhagarariye Ingabo muri uyu muhango amaze gushyira indabo ku rwibutso
Munyangaju acana urumuri rw'icyizere
Munyangaju ari gucanira urumuri rw'icyizere umuyobozi w'akarere ka Nyarugenge, Kayisiime
Uyu muhango wabereye ku cyicaro cya Sonarwa
Umuhanzi Lionel ari kuririmba indirimo yo kwibuka abakoreraga Sonarwa bazize Jenoside yakorewe abatutsi
Umuhanzi Lionel umwe mu bafite abakoreraga Sonarwa bazize Jenoside ari gusinya mu gitabo cy'abashyitsi
Umuyobozi mukuru wa Sonarwa General, Tony Twahirwa, yavuze ko Leta za cyera zamaze imyaka 37 zibiba amacakubiri n’urwango mu banyarwanda
Umuyobozi wa PSF, Ruzibiza nawe yari yitabiriye uyu muhango
Umuyobozi wa Sonarwa Life, Munyangaju Aurore Mimosa n'abandi bari gushyira indabo ahari amazina y'abakoreraga Sonarwa bazize Jenoside yakorewe abatutsi
Umuyobozi w'akarere ka Nyarugenge Kayisiime amaze gushyira indabo ahari amazina y'abakoreraga Sonarwa bazize Jenoside
Umuyobozi w'Akarere ka Nyarugenge Kayisiime Nzaramba ari kugeza ikiganiro ku bitabiriye
Uwari uhagarariye abafite imiryango y'abakoreraga Sonarwa bazize Jenoside
Umwe mu bakozi b'Imana ari kwigisha ijambo ryayo
Uwari uhagarariye Polisi ari gushyira indabo ahanditse amazina y'abakoreraga Sonarwa bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi
Uwari uhagariye Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside muri uwo muhango, Hitimana Justine ashyira indabo ku rwibutso
Uwari uhagariye Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside muri uwo muhango, Hitimana Justine yatanze ikiganiro kivuga ku kwibuka twiyubaka

Amafoto: Niyonzima Moses

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages