00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sonia Rolland yavuze ku bugome bwakorewe abana muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 4 April 2019 saa 10:03
Yasuwe :

Sonia Rolland umunyarwandakazi wabaye Nyampinga w’u Bufaransa mu 2000 yakomoje ku bugome bw’indengakamere bwakorewe abana bato muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Harabura iminsi mike ngo tariki 7 Mata zigere abanyarwanda batangire icyumweru cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ubwicanyi bwakozwe mu gihe gito ariko bworeka imbaga aho abasaga miliyoni babuze ubuzima bazira uko bavutse.

Mu rwego rwo kwifatanya n’abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 25, Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abayahudi rwo mu Bufaransa le Mémorial de la Shoah rwakoresheje abantu batandukanye batanga ubutumwa.

Muri abo harimo umukecuru witwa Ginette Golinka warokotse Jenoside yakorewe Abayahudi, umuganga witwa Michel Cymes n’Abafaransa babiri bafite inkomoko mu Rwanda ari bo Sonia Rolland na Gaël Faye.

Gaël Faye yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi atari ibintu byaje bitunguranye ahubwo ko yatangiye abatutsi bitwa inyenzi n’ibindi bikorwa byo kubatesha agaciro.

Sonia Rolland yavuze ku bugome bwakoreshejwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho yahitanye abana barenga ibihumbi 23o bari munsi y’imyaka 9.

Yagize ati “Jenoside yateye igihugu cyanjye ihungabana hakozwe ubugome bw’indengakamere, hafi ibihumbi 230 by’abana bari munsi y’imyaka icyenda bishwe bunyamaswa.”

Sonia Rolland uvuka ku munyarwandakazi nawe wahigwaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi yashinze umuryango witwa Maïsha Africa ufasha abana babaye mu buzima bubi barimo n’abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu 2017 yatashye ikibuga cy’umukino wa Basketball yubakishije mu cyahoze ari Ikigo cy’imfubyi ahazwi nko kwa Gisimba.

Sonia Rolland ashengurwa n'urupfu rw'agashinyaguro rwishwe abana muri Jenoside

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages