Ibi byatangajwe n’Umuyobozi Mukuru w’Inama y’ubutegetsi ya SORAS Group Limited, Charles Mporanyi kuwa 02 Gicurasi 2015 ubwo bizihizaga Umunsi Mpuzamahanga w’umurimo, aho abakozi bitwaye neza muri icyo kigo bahawe ibihembo.
Mporanyi yavuze ko uburyo bwo guhemba umukozi hagendewe ku musaruro we biteza imbere umurimo unoze.
Yagize ati “Ba bandi bazaga bakicara gusa bagashyira ikote ku ntebe ntibakore bazagaragara. Ubu buryo buzafasha umukozi n’umukoresha gutanga umusaruro ufatika bityo tugere ku murimo unoze.’’
Yakomeje atangaza ko kugira ngo ikigo gitere imbere bisaba ko abakozi bacyo baba indashyikirwa.
Umukozi Ushinzwe ikoranabuhanga muri SORAS wahawe igihembo cy’umukozi mwiza, Rugema Charles, yatangaje ko gukora inshingano ze ku gihe ari rimwe mu mabanga yakoresheje.
Yagize ati ’’Ibanga rya mbere nakoresheje ni ugukunda akazi, nkora icyo nahawe ku gihe. Kunyurwa nabyo biri mu ibanga nkoresha.’’
SORAS isanzwe itanga serivisi zijyanye n’ubwishingizi. Irateganya gutangira gukoresha ikoranabuhanga rya E-Business rigamije gutanga Serivisi ku bafatabuguzi bayo batiriwe bakora ingendo ahubwo bakajya bahabwa serivisi z’ubwishingizi bifuza batavuye aho bari.
Umuhango wo guhemba abakozi bitwaye neza muri Soras hanizihizwa umunsi w’umukozi, wabimburiwe n’umukino w’umupira w’amaguru hagati y’abakozi ba SORAS wabereye kuri stade ya Mumena.
Amafoto: Danny Papyson
[email protected]



















TANGA IGITEKEREZO