Uyu muhango wo kwibuka wabereye ku Cyicaro Gikuru cya SORAS ku wa 18 Gicurasi 2018, witabiriwe n’abagize imiryango y’abari abakozi b’iki kigo bishwe muri Jenoside.
Mu kiganiro yatanze, Umuyobozi w’Umuryango urwanya ruswa n’Akarengane, Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immaculée, yagarutse ku mateka ya Jenoside, avuga ko Abanyarwanda babanje kwigishwa urwango, batangira kwita Abatutsi amazina arimo inyenzi, inzoka n’inyangarwanda.
Yagize ati “Iyo umuntu burya yamaze ku kwita inyenzi, akakwita inzoka biroroshye kukwica kuko twese tubonye inzoka, utirutse ayihunga yiruka ayikubita. Ntabwo ubu inzoka ishobora kuza aha ari imwe, uku tungana gutya ngo twese tugume twicaye. Kukwita inyenzi, ubonye inyenzi wese arayica, nta n’uwabikugayira. Ibyo rero biroroshye ngo ubishyire mu mitwe y’abantu.”
Yakomeje avuga ko nyuma ya Jenoside hari byinshi byagombaga gukorwa birimo gusana igihugu n’imitima, kandi nubwo byari bikomeye, hari intambwe yatewe ariko inzira ikaba ikiri ndende by’umwihariko mu komora ibikomere.
Mu buhamya bwe Mutezintare Gisimba Damas wayoboraga Ikigo cy’Imfubyi cyitwa Centre Memorial Gisimba, yagarutse ku buryo urubyiruko rwatojwe kwica, ndetse banarujyana gukora igeragezwa rya Jenoside aho bishe bahereye ku Batutsi bari batuye mu Bugesera na Bigogwe.
Gisimba washyizwe mu barinzi b’igihango kandi yanagarutse ku buryo yabashije kurokora Abatutsi, mu gihe hari benshi mu nterahamwe bamushakaga ariko ntibamumenye kubera ko bamwe bari bazi ko ari umuzungu, abandi barishyizemo ko ari umusaza.
Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya SORAS AG Ltd, Shumbusho Vianney, gusakaza amahoro mu bantu bose.
Yagize ati “Kwibuka ni umuti ukomeye cyane kuko ari intwaro ifasha mu byago igihugu cyanyuzemo kuko abagerageza gupfobya Jenoside iyo mwibuka bacika intege. Icyo nasaba abakozi ba SORAS ubu ngubu nuko buri mukozi ku giti cye yakwitwararika, akaba ambasaderi w’amahoro.”
Yavuze ko nubwo bagize ibyago abari abakozi b’iki kigo bakicwa bahorwa uko bavutse, badateze kwibagirwa imirimo ikomeye bakoze ifite uruhare runini mu buryo iki kigo gihagaze uyu munsi.
SORAS ni kimwe mu bigo by’ubwishingizi bimaze igihe kinini bikorera mu Rwanda, yashinzwe mu 1984. Ku wa 27 Nzeri 2010, iki kigo cyagabanyijwemo bibiri birimo SORAS Assurances Générales Ltd na SORAS VIE Limited.
Amafoto: Muhizi Serge
Video: Nizigiyimana Hassan na Cyuzuzo Rodrigue



















TANGA IGITEKEREZO