00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

SOS Nyamagabe yizihije yubile y’imyaka 25 igoboka abana batagira kirengera

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel, Prudence Kwizera
Kuya 21 May 2017 saa 11:20
Yasuwe :

Abana basaga ibihumbi 18 bo mu Karere ka Nyamagabe barimo imfubyi, abakomoka mu miryango ikennye, abazereraga mu mihanda n’abandi bari babayeho mu buzima bubi bafashijwe kwiga no guhabwa ibikoresho by’ibanze bibafasha gutegura ejo hazaza heza, bigizwemo uruhare na SOS Rwanda ishami rya Nyamagabe.

Abo bana bafashijwe n’imishinga itandukanye y’umuryango mpuzamahanga wita ku bana batagira kirengera, (SOS Children’s Village) hagamijwe kubakura mu bibazo by’ubuzima bari barimo.

Ubwo kuri iki Cyumweru tariki ya 21 Gicurasi 2017, hizihizwaga Yubile y’imyaka 25 umaze utangiye gukorera mu Karere ka Nyamagabe, abo wareze n’abo wafashije bawuvuze imyato bagaragaza uko wabakuye ahakomeye kuva wagezwa mu Karere kabo mu mwaka wa 1992.

Pierre Nkurikiyimana wo mu Murenge wa Gasaka ni umwe mu bo uwo mushinga wafashije kwiga nyuma yo kuva mu ishuri kubera ko ubukene bw’umuryango we, utaragiraga ibiribwa n’aho kurambika umusaya bwatumye unanirwa kumwishyurira amafaranga y’ishuri.

Nkurikiyimana yavuze ko ubwo yatangiraga guterwa inkunga na SOS Nyamagabe mu 2006, yasubijwe mu ishuri, akaba yararangije Kaminuza umwaka ushize ndetse umuryango we barawubakiye uva muri nyakatsi.

Umuyobozi wa SOS Nyamagabe, Dieudonné Munyankiko, yavuze ko mu ishingwa rya SOS Nyamagabe yagobotse abana benshi bari bugarijwe n’inzara yari yarayogoje akarere iherereyemo n’icyitwaga Gikongoro mu myaka yo hambere.

Ati “SOS ishingwa aka karere kari kugarijwe n’inzara mu misozi ituranye nayo ku buryo yabaye igisubizo ku bana benshi bari barazahajwe n’inzara ariko nyuma hagiye hakirwa n’abandi bana bafite ibibazo bikomeye by’ubupfubyi no kutagira ababitaho.”

Mu bana 18 214 bahawe ubufasha harimo 648 barerewe mu kigo bitabwaho nk’abana bari mu rugo, 1 206 bafashirijwe mu miryango yabo, abarenga 15 000 bafashijwe mu bijyanye n’isuku bavurwa n’indwara ziterwa n’umwanda ziganjemo iz’amenyo naho abagera ku 1360 bakorewe ubuvugizi bakemurirwa ibibazo bitandukanye.

Abana bafashirijwe muri iri shuri kuri ubu bamaze gukura, barize baraminuza ndetse bamwe bamaze gushinga imiryango. Abangana na 29% bihangiye imirimo, 15% babonye akazi gahoraho naho 23% bakaba bagishakisha icyo bakora.

Mu rwego rwo gushyigikira gahunda ya leta yo kurerera abana mu muryango, abana 22 basubijwe mu miryango yabo uyu mwaka, abandi bashakirwa ibakira kandi babayeho neza, nk’uko ubuyobozi bwa SOS Nyamagabe bubivuga.

Umuyobozi Uhagarariye SOS mu bihugu 26 bya Afurika y’Iburasirazuba n’Amajepfo, Dereje Wordofa, yavuze ko bishimira uburyo abana bafashije bari gutera imbere, ashimira na Leta y’u Rwanda uburyo ishishikajwe no kwita ku mibereho myiza y’abenegihugu.

Dereje Wordofa ati “Hari impinduka nyinshi zijyanye n’iterambere ndetse n’imibereho myiza tugenda tubona mu Rwanda, bikadutera imbaraga zo gukomeza gufatanya namwe kandi tuzabikomeza”.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Philbert Mugisha yashimye uburyo SOS Nyamagabe yateye inkunga abatishoboye avuga ko abana wareze bagaragaza itandukaniro mu byo bakora, bityo abakangurira gutanga umusanzu wabo mu kubaka igihugu no gufasha abandi.

Mugisha ati “Tujya tubona abana biga hano cyangwa abahize bakora ibikorwa byinshi byiza, hari abo tubona bayoboye ibiganiro ku rwego rw’igihugu ndetse no ku rwego mpuzamahanga, tubona bafite umwihariko. Hari umuco mwiza w’abanyarwanda witwa ‘Garuka ushime’; abafashijwe na SOS namwe ndabasaba ko mwazajya muza kenshi gushima, kandi ibyo mukora biratanga icyizere ko muzafasha abandi ndetse mugatanga n’umusanzu mu kubaka igihugu no kugiteza imbere”.

Umuryango mpuzamahanga SOS washinzwe na Herman Gmeiner, mu mwaka wa 1949 nyuma y’intambara ya kabiri y’isi ufite intego yo kurengera abana benshi bari babayeho nabi kubera iyo ntamabara yateye ingaruka nyinshi mbi. Watangiye gukorera mu Rwanda mu 1979 na ho mu Karere ka Nyamagabe uhagera mu 1992.

Ibirori byo kwizihiza yubile y’imyaka 25 SOS Rwanda itangiye gukorera i Nyamagabe, byabimburiwe no kunamira no gushyira indabo ku kimenyetso cy’urwibutso cy’abari abanyeshuri n’abakozi muri iki kigo bagera kuri 13 babashije kumenyekana.

Umuyobozi Uhagarariye SOS muri Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo, Dereje Wordofa yunamira abari abanyeshuri n'abakozi bishwe muri Jenoside
Abayobozi mu nzego zitangukanye bafashe umwanya wo kwibuka abana n'abakozi ba SOS Nyamagabe bazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Bamwe mu bakozi ba SOS Nyamagabe bari ku karasisi
Abanyeshuri ba SOS Nyamagabe bari babukereye mu kwizihiza yubile y'imyaka 25 imaze itanga uburezi
Bamwe mu bafashijwe na SOS Nyamagabe bamaze gukura
Ibirori byo kwizihiza yubile y'imyaka 25 SOS Nyamagabe ishinzwe byitabiriwe n'abayobozi mu nzego zitandukanye
Umuyobozi wa SOS Rwanda, Nyinawagaga Claudine(ibumoso), Umuyobozi Uhagarariye SOS muri Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo, Dereje Wordofa n'Umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe, Mugisha Philbert
Umuyobozi wa SOS Rwanda, Nyinawagaga Claudine ageza ubutumwa ku bitabiriye ibirori byo kwizihiza yubile y'imyaka 25 imaze ikorera Nyamagabe
Abayobozi hamwe n'umubyeyi umaze imyaka 25 akora muri SOS Nyamagabe bakata umutsima
Abayobozi mu nzego zitandukanye na bamwe mu bakozi ba SOS Nyamagabe bafata ifoto y'urwibutso

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages