00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

SOS Technical High School mu cyumweru cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na

Emmanuel Kwizera

Kuya 14 May 2013 saa 08:48
Yasuwe :

Binyuze mu ndirimbo, imivugo, filime, ibiganiro, gusoma urutonde rw’amazina y’abishwe n’ibindi, SOS Technical High School kiri i Kagugu mu murenge wa Kinyinya, bateguye icyumweru cyahariwe Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Abanyeshuri muri mu kigo cya SOS Technical High School bafatanije n’ubuyobozi bwabo, bateguye icyumweru cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi. Icyo cyumweru cyatangiye ku wa 13 gisozwe ku wa 17 Gicurasi 2013. Abanyeshuri benshi biga muri iki kigo bavutse (…)

Binyuze mu ndirimbo, imivugo, filime, ibiganiro, gusoma urutonde rw’amazina y’abishwe n’ibindi, SOS Technical High School kiri i Kagugu mu murenge wa Kinyinya, bateguye icyumweru cyahariwe Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Abanyeshuri muri mu kigo cya SOS Technical High School bafatanije n’ubuyobozi bwabo, bateguye icyumweru cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi. Icyo cyumweru cyatangiye ku wa 13 gisozwe ku wa 17 Gicurasi 2013. Abanyeshuri benshi biga muri iki kigo bavutse nyuma ya Jenoside, ariko umukuru muri bo we yavutse mu 1991. Impamvu nyamukuru yo gutegura iki cyumweru ni ukugira ngo abanyeshuri basobanukirwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, bityo hafatwe ingamba zo gukumira ingengabitekerezo yayo n’uko itazongera kubaho ukundi.

Umunyeshuri uhagarariye itsinda Icyitero cy’Ineza, rihuriwemo n’imiryango y’abanyeshuri bo muri SOS Technical High School, Yabatsinze Jackson avuga ko n’ubwo bakiri bato ngo batangiye gusobanukirwa kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Agira ati “Twamenye ko Jenoside idakorwa n’abaturage, ahubwo itegurwa na Leta. Ubuyobozi bubi akaba ari bwo buyigiramo uruhare rukomeye. Iyo hari imiyoborere myiza Jenoside ntishobora kubaho.”

Aba banyeshuri bakiri bato bashimira Leta y’u Rwanda iyobowe na Perezida Kagame ko yahuje abanyarwanda itavanguye, bakanashimira Abanyarwanda baba mu bindi bihugu ko bagira uruhare mu kwigisha abanyamahanga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages