Ni ibikoresho bigizwe n’amabati yagenewe imiryango 20 y’abatishoboye aho buri muryango wagenewe amabati 30 yose hamwe akaba 600.
Hanatanzwe kandi ingurube 30 zizabafasha kuzamura imibereho zibaha ifumbire n’amafaranga, ibikoresho birimo imashini 25 zidoda n’ibikoresho byifashishwa mu gutunganya imisatsi byahawe abakobwa babyariye iwabo mu rwego rwo kubasha gukora ku ifaranga bakabona n’uko bita ku bana babyaye.
Nsengiyumva Appolinaire, Umuyobozi muri SOS Gikongoro yavuze ko ubusanzwe SOS mu ntego zayo nkuru ari ukwita ku mwana,ariko uwo mwana bakamufasha neza iyo bamusanze mu muryango mwiza.
Ati “SOS ni umuryango wita ku mwana, gusa ntiwafasha umwana usize umurera kandi ari we murinzi we wa mbere. Nk’uyu mukobwa wabyariye iwabo akiheba kumuremera ubushobozi bumuha ifaranga ,uba uhaye amahirwe n’uwo yabyaye kuzabaho neza mu gihe kiri imbere’’.
Bamwe mu bahawe izi nkunga bavuga ko bibahinduriye ubuzima, bikazanabafasha kwita ku miryango yabo n’abana bafite.
Ntawukuriryayo Celine wo mu kagari ka Rugerero mu murenge wa Kivu, nyuma yo guhabwa inka ya kijyambere na SOS, ubu ari no mu bahawe amabati.
Yavuze ko yabanaga n’abana be icyenda umugabo yamusiganye agipfakara hakiyongeraho n’abuzukuru babiri bose babana mu nzu y’icyumba kimwe.
Akomeza avuga ko ubu agiye kwagura inzu ye ikagira ibyumba bitanu maze akarushaho kwisanzura.
Ikimpaye Yvonne nawe wahawe ibikoresho byo gutunganya imisatsi yagize ati “Umuntu ubyaye imburagihe umwana aragwingira, nawe ubwawe kandi ubuzima buba ari bubi. Nkimara kubyara narihebye, ngize amahirwe SOS irantoranya. Ubu nize gutunganya imisatsi. Bizampa amafaranga mfashe umwana wanjye azige neza.”
Umukozi w’akarere ka Nyaruguru ushinzwe guhuza ibikorwa by’abafatanyabikorwa Niragire Marie Claire, yavuze ko kubona abaturage bahawe inkunga nk’izi zishyitse bisa nko gutura umutwaro kuko bizamura imibereho myiza yabo kandi ari nayo ntego y’ubuyobozi.
Ubu bufasha butangwa na SOS muri gahunda yo gufasha umwana bamusanze mu muryango izwi nka FSP(Family Strengthening Project) kugira ngo imiryango itekana bityo inafashe abana bayirimo gukura neza.
Mu murenge wa Kivu, uyu umushinga watangiye mu 2022 ukaba uzamara imyaka 5. Kuri ubu bari gufasha imiryango 123 itishoboye ndetse n’abakobwa babyaye imburagihe 132.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!