00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sosiyete Sivili irasaba Leta guhindura umugambi w’ikurwaho rya buruse

Yanditswe na

Emmanuel Kwizera

Kuya 23 May 2013 saa 09:06
Yasuwe :

Urugaga rw’imiryango nyarwanda itegamiye kuri Leta irasaba guverinoma kudakuraho buruse ku banyeshuri batangiye kwishyurirwa, ikanavuga ko igiye kugirana ibiganiro na Leta kuri iyo ngingo.
Ni mu gihe Minisiteri y’Uburezi iherutse gutangaza ko igiye guhindura politiki y’itangwa rya za buruse, ishingiye ku byiciro by’Ubudehe aho biteganyijwe ko hari abanyeshuri batazongera guhabwa inguzanyo y’amafaranga y’ishuri n’ayo kubatunga.
Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’Umuyobozi wa Sosiyete Sivili mu (…)

Urugaga rw’imiryango nyarwanda itegamiye kuri Leta irasaba guverinoma kudakuraho buruse ku banyeshuri batangiye kwishyurirwa, ikanavuga ko igiye kugirana ibiganiro na Leta kuri iyo ngingo.

Ni mu gihe Minisiteri y’Uburezi iherutse gutangaza ko igiye guhindura politiki y’itangwa rya za buruse, ishingiye ku byiciro by’Ubudehe aho biteganyijwe ko hari abanyeshuri batazongera guhabwa inguzanyo y’amafaranga y’ishuri n’ayo kubatunga.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’Umuyobozi wa Sosiyete Sivili mu Rwanda, Munyamaliza Edouard yamaganiye kure imyanzuro y’impinduka mu itangwa rya buruse muri Kaminuza zo mu Rwanda, avuga ko nk’ijisho rya rubanda Sosiyete Sivili isaba guverinoma kutagira igihindurwa ku itangwa rya buruse ku banyeshuri batangiye kwishyurirwa.

Munyamaliza ati “Turasaba Leta kudakuraho buruse ku bantu bari basanzwe bafite iyo nkunga. Guverinoma ntabwo igomba gukuraho ziriya buruse mu gihe umuntu wayihawe yatangiye kuyigiraho, ntagomba kuyikurirwaho hagati. Abataratangira muri Kaminuza, babe ari bo bagendera kuri ziriya mpinduka z’itangwa rya buruse.”

Twanabajije Munyamaliza icyo biteguye gusaba Leta mu biganiro bateganya kugirana, agira ati “Twatangiye gukusanya amakuru hagati yacu nka Sosiyete Sivili, kugira ngo tugaragarize Leta uruhare rwacu. Icyo dusaba guverinoma ni uko yakubahiriza ibyifuzo bya rubanda.”

“Uriya mwana yishyurirwagwa kuko Leta yashimye amanota yagize, ariko uyu munsi arahita ahagarika ishuri, azasabwa kwishyura ya mafaranga yatangiwe mbere, kandi adafite ubushobozi bwo kwishyura, n’umuryango we uzagira igihombo gikomeye.”

Impinduka Leta itenya ku itangwa n’inguzanyo rya buruse.

Minisiteri y’Uburezi iherutse gutangaza ko itangwa rya buruse uhereye mu mwaka w’amashuri 2013-2014 rizahindurwa, hagabanywa umubare w’abanyeshuri bahabwaga inguzanyo y’amafaranga y’ishuri n’amafaranga yo kwitunga.

Minisitiri w’Uburezi Dr Biruta Vincent aherutse gutangaza ko Leta izajya itanga inguzanyo ya buruse ku banyeshuri bari mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri by’ubudehe ari bo gusa bazajya bahabwa amafaranga abafasha kwitunga bakanagurizwa amafaranga y’ishuri yose.

Abanyeshuri bo mu cyiciro cya gatatu n’icya kane cy’Ubudehe bazajya bahabwa inguzanyo ya 50% y’amafaranga y’ishuri (igice gisigaye kingana n’andi 50% bakitangire), andi mafaranga yo kwitunga yose bayitangire (angana na 25,000 ku kwezi).

Abanyeshuri baboneka mu cyiciro cya gatanu n’icya gatandatu bazajya birihira nta nguzanyo n’imwe bazajya bahabwa na Leta. (ni ukuvuga ko bazajya biyishyurira amafaranga y’ishuri yose, n’ayo kwitunga)

Photo: Umuyobozi wa Sosiyete Sivili yo mu Rwanda, Munyamaliza Edouard na Minisitiri w’Uburezi mu Rwanda, Dr Biruta Vincent.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages