00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sosiyete Sivile iratunga agatoki Arusha guhishira abateguye Jenoside

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 5 March 2014 saa 09:23
Yasuwe :

Sosiyete Sivile y’u Rwanda itewe impungenge n’Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rukorera i Arusha, kuba mu manza zose rumaze guca mu rugereko rw’ubujurire rukurikirana abahoze ari abayobozi mu nzego z’ikirenga z’u Rwanda, abasaga 13 bagizwe abere kandi nta n’umwe urahamwa n’icyaha cyo gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Uru rwego rutangaza ko rwateguye inyandiko ikomeye rwoherereza Umuyobozi Mukuru w’Akanama ka Loni gashinzwe (…)

Sosiyete Sivile y’u Rwanda itewe impungenge n’Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rukorera i Arusha, kuba mu manza zose rumaze guca mu rugereko rw’ubujurire rukurikirana abahoze ari abayobozi mu nzego z’ikirenga z’u Rwanda, abasaga 13 bagizwe abere kandi nta n’umwe urahamwa n’icyaha cyo gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Uru rwego rutangaza ko rwateguye inyandiko ikomeye rwoherereza Umuyobozi Mukuru w’Akanama ka Loni gashinzwe umutekano, bagaragaza imikorere mibi y’urukiko rwa Arusha.

Munyamariza Edouard Umuvugizi wa Sosiyete sivile nyarwanda

Munyamariza Edouard, umuvugizi wa Sosiyete Sivile atangaza ko babaje cyane n’imyitwarire y’urukiko rwa Arusha, cyane cyane urugereko rw’ubujurire ruyobowe n’umucamanza w’Umunyamerika Theodor Meron. Atangaza kandi ko nka Sosiyete Sivile babajwe no kubona abari mu buyobozi bukuru bw’u Rwanda mu gihe cya Jenoside bose bagenda bagirwa abere.

Agira ati “Turashaka kwandikira Umuyobozi mukuru w’Akanama ka Loni gashinzwe umutekano, tugaragaza imikorere itaragenze neza mu rugereko rw’ubujurire, aho abahamijwe icyaha mu rw’ibanze bagenda bagirwa abere. Biteye impungenge cyane, kuko urukiko ruzajya gufunga mu mpera z’uyu mwaka, rutaragaragaza ko hari abateguye Jenoside. Ni byo Sosiyete Sivile twamagana, ni uburyo bwo guhakana no gupfobya Jenoside.”

Ahishakiye Naphtal, Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Ibuka, atangaza ko nk’umuryango urengera inyungu z’abarokotse Jenoside, batewe impungenge no kubona urutonde rw’abo urukiko rwa Arusha rwagize abere, nyamara bazi neza uruhare rwabo mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Agira ati “Twe ntibyadutera impungenge abahanaguweho icyaha ari abere koko; ariko se niba hari abo uruhare rwabo ruzwi neza koko mu gutegura no gushyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside, urukiko ruhera he ruvuga ko ari abere kandi haratanzwe ibimenyetso bifatika. Dufite impungenge kandi ko niba urukiko rutagaragaza abateguye Jenoside bakayishyira no mu ikorwa, hazakurikiraho kuvuga ko ntayabaye. Ibi ni ipfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Mufti w’u Rwanda, Sheik Kayitare Ibrahim, we atangaza ko bitumvikana uko Umukuru wa Jandarumeri ndetse n’uw’ingabo wongeyeho n’uw’urwego rw’ubutasi batari bazi imbunda zahabwaga abaturage. Agira ati “Wasobanura ute uko abasiviri bahawe imbunda ndetse bagahabwa n’imyitozo ya gisirikare abo bireba bose batabizi. Ubwo se umukuru w’ingabo, uwa Jandarumeri n’uw’iperereza bari bamaze iki? Wakwibaza aho urukiko ruhera rubagira abere kandi ibyakozwe byose byaranyuze mu maboko yabo.”

Sekanyange Leonard, Umuyobozi wa CLADHO atangaza ko ikibazo gikomeye abona kiri ku mucamanza Theodor Meron uyoboye urugereko rw’ubujurire mu rukiko rwa Arusha ufite imikorere itaboneye, kuko bivugwa ko hari n’ubwo bamwe mu bacamanza b’urwo rukiko binubira bimwe mu byemezo bifatwa ku manza z’abateguye, bakanashyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Sosiyete Sivile igaragaza ko Abanyarwanda babajwe cyane no kuba urugereko rw’ubujurire rw’urukiko rwa Arusha rugira abere abantu bazwi neza uruhare rwabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi, nyamara bamwe mu bo bayoboraga barahamijwe icyaha abo bayobozi bahanaguweho. Hatangwa urugero ku bantu bahanaguweho icyaha cyo gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside, barimo Mugenzi Justin, Mugiraneza Prosper, Zigiranyirazo Protais, Gen Ndindiriyimana Augustin, Major Nzuwonemeye François Xavier, Col Bagosora Theoneste, Col Nsengiyumva Anathole na Major Ntabakuze Aloys.

Ikindi kigarukwaho ni ukwibaza uburyo uwari uyoboye Guverinoma yiswe iy’abatabazi mu gihe cya Jenoside, Kambanda Jean, we ubwe yiyemereye ko Jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa, ariko abo bari bafatanyije kuyobora bakagirwa abere kuri icyo cyaha. Hibazwa niba Kambanda yarateguye akanashyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside wenyine.

Mu gihe Urukiko rwa Arusha rwagiraga abere Mugenzi Justin na Mugiraneza Prosper, Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, Ibuka, wateguye urugendo rwamagana icyo cyemezo, ndetse Akanama k’umutekano ka Loni kamenyeshwa impungenge uwo muryango utewe n’icyemezo cy’urukiko, ariko ntihagira igikorwa. Ibuka ivuga ko n’ubwo icyifuzo cyabo kitakumvwa, yo izakomeza gukora ubuvugizi kugira ngo izindi nkiko zitazabyitwaza, hakibazwa icyo Sosiyete Sivile nyarwanda izakora niba Akanama ka Loni gashinzwe umutekano katumvise ugutakamba kwayo?

Hunguranwa ibitekerezo ku nyandiko igomba kohererezwa Umukuru w'Akanama ka Loni gashinzwe umutekano

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages