Sosiyete sivile mu Rwanda inengwa kudakora nk’urwego rwagombye kuvugira abaturage imbere ya leta.
Hari abayigereranya n’iz’ibindi bihugu bakemeza ko zo zikora , zikabwira Leta ku bitagenda neza mu gihugu; mu zikunze kuvugwa harimo n’izo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Burundi.
Mu kiganiro, sosiyete sivile yagiranye n’itangazamakuru mu rwego rwo gutangiza icyumweru cyahariwe imiryango itari iya Leta, ku wa mbere tariki ya 16 Werurwe 2015, umuvugizi w’Ihuriro rya Sosisiyete Sivile mu Rwanda, Munyamariza Edouard, asanga ababibona gutyo birengagiza byinshi kuko ngo bakora akazi kenshi.
Ati “ igizwe n’imiryango myinshi, buri muryango ugenda ukora ibikorwa byinshi, ibyo nibyo abantu batarebera hamwe. Nyuma y’imyaka 20 igihugu kivuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi hari intambwe ikomeye imaze guterwa.”
Yatanze urugero nk’aho ijya igaragaza ko hari inzego za leta zigaragaramo ruswa, ubuvugizi ku batsindaga mu nkiko ariko ntiharangizwe imanza zabo iyo miryango yavugiye ubu bikaba byarakemutse, abaturage bahabwaga serivisi mbi, serivisi z’ubuzima zakemangwaga n’ibindi byagiye bikemuka.
Umuryango urwanya akarengane Transparency International Rwanda yavuze ko sosiyete sivile ikora ibikorwa byinshi kuko nko mu mwaka ushize wa 2014, yakiriye ibibazo by’abaturage bisaga ibihumbi bitanu ikabikorera ubuvugizi ku buryo ibisaga 85% byakemutse.
Transparency Rwanda yatanze urugero nk’urwa HAGURUKA ivuganira abagore ikanakumira ihohoterwa ribakorerwa na CESTRAR iharanira uburenganzira bw’abakozi n’ibindi.
Iyi miryango isango ariko kora ariko abantu batamenya ibyo ikora nk’uko ubuyobozi bwa CCOAIB, ihuriro ry’imiryango nyarwanda iharanira ibikorwa by’amajyambere y’ibanze yabigaragaje.
Iri huriro ngo rigizwe n’imiryango 40 ariko ko ivuga ko iyo havuzwe umwe abantu badasobanukirwa isano iri hagati yawo na sosiyete sivile, nyamara ngo wavuga Ibuka na AVEGA abantu bakabyumva buri gihe ngo kubihuza na sosiyete sivile bikaba ikibazo.
Kimwe mu bituma abantu bagishidikanya ku bikorwa bya sosiyete sivile ngo nuko usanga imiryango yayo myinshi itibanda mu gukoresha itangazamakuru n’itumanaho bikaba nk’inzitizi zituma ibikorwa ikora bitagaragara.
Hari ndetse ngo n’abakora raporo n’ubushakashatsi ugasanga ntibishyirwe ku mugaragaro ngo abantu n’itangazamakuru babimenye ahubwo bigahera mu tubati.
Ibi byatumye abagize iyo miryango bateganya kumenyekanisha ibikorwa byabo muri iki cyumweru. Umuvugizi wabo yagize ati”Tuzagaragaza ibikorwa bifatika nk’uko byavuzwe ko atari sosiyete y’amagambo ahubwo ari iy’ibikorwa.
Iki cyumweru cyatangiye uyu munsi kizasozwa ku ya 22 Werurwe 2015, gifite insangamyatsiko igira iti “ Imiryango Nyarwanda itari iya Leta; umufatanyabikorwa w’ingenzi mu kwimakaza imiyoborere myiza”.
[email protected]
Twitter: NtakirutaDeus



















TANGA IGITEKEREZO