Ubushakashatsi bwakozwe n’ihuriro ry’imiryango nyarwanda itegamiye kuri Leta ishyigikiye ibikorwa by’amajyambere y’ibanze CCOAIB(Conseil de Concertation des Organisations d’Appui aux Initiatives de Base)mu mwaka wa 2014, bukaba bwashyizwe ku mugaragaro kuri uyu wa 24 Ukwakira 2015, bwagaragaje ko 79% by’abaturage babajijwe bemeza ko ubumenyi n’inyungu z’umuturage mu micungire y’imihigo bidahagije, bigarukira ahanini mu mihigo y’ingo zabo gusa, cyangwa mu migudugudu ndetse ngo hari igihe bishobora kugera ku rwego rw’akagari ariko ntibirenge aho.
Bagaraje ko babangamiwe n’uburyo imihigo inategurwa mu ndimi z’amahanga batumva.
Muri Mata 2006 nibwo Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu yatangije gahunda y’imihigo ivuguruye hagamijwe kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturage , bakagira uruhare rusesuye mu bibakorerwa.
Umunyamabanga nshingwabikorwa wa CCOAIB Ngendandumwe Jean Claude, yuvuze ko abaturage batajya bahabwa amakuru n’inzego z’ibanze ku byifuzo baba batangiye mu nama arebana n’ibyo bifuza ko byabakorerwa.
Yagize ati ‘Babwirwa ko ibitekerezo byabo byoherejwe mu nzego zisumbuyeho arizo zifite ububasha bwo kubyemeza, ariko nta makuru abagarukira avuga ibyemejwe n’ibitemejwe ndetse n’impamvu.’
Sindikubwabo Eugeni umuturage mu murenge wa Nyamabuye mu karere ka Muhanga, yavuze ko kutagira uruhere mu itegurwa ry’imihigo kandi basabwa kuyishyira mu bikorwa ari inzitizi ituma uturere tumwe tuza mu myanya ya nyuma.
Yagize ati ‘Bagiye baha umuturage umwanya mu itegurwa ry’imihigo, byatuma ikigero cyo kuyesa kizamuka kurushaho, ariko usanga abayobozi bajya hariya bakabyihererana ari nabyo rimwe na rimwe bituma uturere tumwe duhora ku myanya ya nyuma.’
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Mutakwasuku Yvonne , yavuze ko ibyo abaturage bavuze muri ubu bushakashatsi bifite ishingiro .
Yagize ati ‘Kuba abaturage bifuza ko bajya bamenyeshwa imihigo yasinywe ni ikifuzo kiza ni uburenganzira bwabo, nibo bagira uruhare runini mu kuyishyira mu bikorwa, kandi iyo amanita atabaye meza bibaca intege.’
Mutakwasuku yavuze kandi ko ibyifuzo abaturage bagaragarije CCOAIB by’uko bajya bamenyeshwa ibikubiye mu mihigo, ndetse bakagira uruhare mu kiyitegura, ndetse n’uko inyandiko z’imihigo isinyirwa imbere ya Perezida wa Repuburika yajya ihabwa abaturage mbere yo kuyishyira mu bikorwa kandi iri mu rurimi rw’ikinyarwanda nabyo bifite ishingiro .
Ikibazo cy’uruhare umuturage agira mu mihigo, Minisitiri w’intebe yakigarutseho mu nama yagiranye n’abayobozi b’inzego za Leta tariki ya 16 Mata , ubwo yavugaga ko bikomeje kugorana kwesa imihigo abaturage batibonamo.
Yagize ati ‘Abaturage bagomba kwibona mu mihigo, kuba hari inanirana, ni uko iyo ubegereye bakubwira ko nta ruhare bagira mu gutegura imihigo, bumva abayobozi bababwira mu nama ngo bagiye gutegura imihigo ariko nta ruhare babigiramo. Bagomba kugira umwanya mu buryo budasanzwe mu gutegura imihigo’’.
Akaba yarakomeje avuga ko mu buryo bushya bwo gutegura imihigo igomba guhera mu ngo, abaturage bakayibonamo kandi igahuzwa n’ingengo y’imari, icyerekezo na gahunda z’igihugu.



















TANGA IGITEKEREZO