00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sosiyete sivile yahagurukiye ikibazo cy’Abanyarwanda babiri bafungiye i Burundi

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 13 October 2014 saa 10:58
Yasuwe :

Sosiyete sivile y’u Rwanda yatangiye urugamba rwo kurengera uburenganzira bw’Abanyarwanda bivugwa ko bafungiye mu Burundi bakekwaho kuvogera ubusugire bw’icyo gihugu.
Mu cyumweru gishize, ubwo Impuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu mu Rwanda (CLADHO) yagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru, umwe muri bo yabajije icyakorwa n’uruhare rwayo ngo uyu muryango ufungurwe, Sekanyange Jean-Léonard, Umuyobozi wa CLADHO avuga ko hagomba ubufatanye hagati ya sosiyete sivile z’ibihugu byombi. (…)

Sosiyete sivile y’u Rwanda yatangiye urugamba rwo kurengera uburenganzira bw’Abanyarwanda bivugwa ko bafungiye mu Burundi bakekwaho kuvogera ubusugire bw’icyo gihugu.

Mu cyumweru gishize, ubwo Impuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu mu Rwanda (CLADHO) yagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru, umwe muri bo yabajije icyakorwa n’uruhare rwayo ngo uyu muryango ufungurwe, Sekanyange Jean-Léonard, Umuyobozi wa CLADHO avuga ko hagomba ubufatanye hagati ya sosiyete sivile z’ibihugu byombi.

Mu rwego rwo kumenya aho iki gikorwa kigeze, IGIHE yagiranye ikiganiro na Sekanyange watangaje ko hari icyakozwe, ati “Turimo kugikurikirana. Turimo kuvugana na sosiyete sivile y’i Burundi, ntibaratubwira aho bigeze, bari batubwiye ko batakizi neza, tubanza kubaza amakuru y’ibanze aho abo bantu bari batuye n’ibindi.”

Aba Banyarwanda baba bafungiye muri Gereza ya Muyinga

Yavuze ko sosiyete sivile z’ibihugu byombi zirimo kunoza imikoranire muri iki gihe.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Munyamariza Edouard, Umuvugizi wa sosiyete sivile mu Rwanda yavuze ko bafatanya na sosiyete sivile y’i Burundi bakamagana igikorwa nk’iki; gusa ngo habaye hari Abanyarwanda bajya mu Burundi batabyemerewe nabwo ngo cyaba ari ikibazo.

Ubu buvugizi busabwa ni ubwa Yankurije Zainabu bivugwa ko akomoka mu Rwanda n’umugabo we Asman Nubahe batuye mu Ntara ya Muyinga mu Burundi bamaze ibyumweru bibiri bafungiye mu Burundi bakekwaho gucumbikira umuntu utaramenyekanye.

Inkuru IGIHE gikesha ikinyamakuru Isanganiro cyo mu Burundi ivuga ko uyu muryango ufunze ukekwaho guhungabanya ubusugire bw’iki gihugu, nyuma yo kuvugwaho gucumbikira umugabo utaramenyekanye, Polisi yo mu Burundi ikaba ikeka ko yaba yaragiye ahashyinguwe imirambo itaramenyekana inkomoko, yabonywe muri Rweru akayifotora.

Abaturage baturanye n’uyu muryango basobanura ko abo Banyarwanda bahohotewe kuri iki cyaha bashinjwa kuko ngo icyabaye ari ugukekwa gusa ariko batagombye gufungirwa muri iyi Gereza ya Muyinga aho bafungiye kuva tariki ya 26 Nzeri 2014.

Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko ngo uyu muryango wakiriye uyu mushyitsi nk’usanzwe wo mu muryango wabo wari usanzwe anabasura, kandi ko yaje mu buryo busanzwe bukoreshwa hagati y’ibihugu byombi mu rujya n’uruza rw’abantu.

Parike ya Muyinga yo yatangaje ko aba bantu bafunzwe mu rwego rwo gukora ankete zikomeye ku gikorwa cyo kujya mu Burundi no gufata amafoto ahashyinguwe iyi mirambo.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages