Buri mwaka, abayobozi bakuru b’igihugu bahurira mu mwiherero, bagasuzumira hamwe imikorere yabo bakaniyemeza kongera ingufu ahagaragaye intege nke hagamijwe iterambere rirambye ry’igihugu.
Mu kiganiro ‘Isesenguramakuru’ cyanyuze kuri RBA kuri iki Cyumweru, cyavugaga ku byo abanyarwanda bakwitega ku mwiherero wa 15 n’uruhare rwawo mu kwihutisha iterambere ry’u Rwanda, Umuyobozi wa Sosiyete Sivile Nyarwanda, Sekanyange Jean Léonard, yasabye ko n’amasomo y’ubumenyingiro yakwigishwa ku buntu.
Yavuze ko muri gahunda u Rwanda rwihaye yo guteza imbere uburezi kuri bose, rwitaye cyane ku burezi bw’imyaka 12, asaba ko n’imyuga n’ubumenyingiro byakwigisha ku buntu.
Sekanyange ati “Uburezi buri kuri bose, cyane cyane kugeza ku myaka 12 ariko usanga hahandi tuvuga ko abana bigira ubuntu bigaragara gusa kuri aya masomo y’ubumenyi rusange, atari ay’imyuga. Byakabaye byiza habayeho uko baganira ku bijyanye na TVET ku buryo abanyarwanda bose ari abafite ubushobozi n’abatabufite bagira amahirwe, umwana ugiye kuyiga akaba yakwiga atishyuye.”
Yakomeje avuga ko ubu amashuri yigisha amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro usanga ahenze ku buryo umwana w’umukene bimugora kuyiga.
Sekanyange yakomeje avuga ko hari n’ibindi bintu abona bikenewe kuganirwaho bigafatirwa ingamba zihamye birimo gushaka uburyo buhamye bwo guhangana n’umwanda mu baturage, korohereza abanyarwanda kwivuza cyane cyane ku batunze Mutuelle de Santé mu kwivuza aho basabwa gutegereza ukwezi kose kugira ngo bivuze n’abo usanga bishyura bakangirwa kwivuza kubera izindi mpamvu zitandukanye, asaba ko byakurwaho.
Umwanzuro wa Mbere mu munani y’inama y’igihugu y’umushyikirano ya 15 yabaye umwaka ushize, ugaruka ku kongera no guha agaciro amasomo y’ubumenyingiro aho ugira uti “Gukomeza gushyiraho ingamba n’impinduka za ngombwa zigamije kuzamura ireme ry’uburezi mu byiciro byose by’uburezi, gusuzuma ingengabihe y’amashuri, kunoza imyigishirize y’indimi, kongera amashuri yigisha ubumenyi n’ubumenyingiro no kurwanya impamvu zituma abana bata ishuri”.
Umwiherero utegurwa na Perezidansi ya Repubulika ifatanyije na Serivisi za Minisitiri w’Intebe. Uyoborwa na Perezida wa Repubulika ugatangirwamo ibiganiro bitandukanye maze abawitabiriye bakajya impaka.
Umwaka ushize, Umwiherero wabaye tariki ya 25 Gashyantare 2017 ugeza ku wa 1 Werurwe 2017 mu Kigo cya Gisirikare i Gabiro.



















TANGA IGITEKEREZO