00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sosiyete sivile yemeje ko ihagarariye abashaka ko Itegeko Nshinga rihinduka n’abatabishaka

Yanditswe na

Cyprien Niyomwungeri

Kuya 29 May 2015 saa 08:58
Yasuwe :

Ihuriro ry’imiryango ya sosiyete sivile mu Rwanda risanga ibyifuzo Abanyarwanda bafite ku kuvugurura ingingo ya 101 mu itegekonshinga, bizarindira kamarampaka.

Iri huriro rivuga ko guharanira ko ibyifuzo by’abaturage byubahirizwa ari amahame ya demokarasi kandi bizafasha kugarura amahoro n’umutekano mu karere k’ibiyaga bigari n’Isi yose muri rusange.

Umuyobozi w’ihuriro ry’imiryango ya sosiyete sivile mu Rwanda Munyamariza Eduard, avuga ko bahagarariye abifuza ko Itegeko Nshinga rihunduka n’abatabyifuza.

Yagize ati “Ibiri kuvugwa uyu munsi ni ibyifuzo by’Abanyarwanda, twe nka sosiyete sivili duhagarariye abanyarwanda bifuza ko itegeko nshinga rihinduka n’abatabishaka, dutegereje kamparampaka. Ntitugendera kubyo abanyarwanda batifuza.’’

Yakomeje avuga ko itegekonshinga rishyirwaho n’Abanyarwanda kandi ko aribo barikuraho ariko binyuze muri kamarampaka kuko abantu bose batahuza icyifuzo.

Yagize ati’’ Itegekonshinga ntabwo ari bibiliya kuko niyo idahinduka, ryashyizweho n’Abanyarwanda kandi nibo barikuraho. Kumva miliyoni z’abaturage zisaba ko rihinduka ni uburenganzira bwabo kandi biri mu bushake bwabo.’’

Yongeyeho ko nibinyura muri kamparampaka Abaturage bakabyemeza ari amahame ya demokarasi azaba yubahirijwe.

Ihuriro ry’imiryango ya sosiyete sivile mu Rwanda ryemeza ko rihagarariye Abanyarwanda bose yaba abemera ko rihinduka n’abatabyemera kandi bazashyigikira uruhande ruzegukana intsinzi muri kamarampaka.

Umunyatanzaniya uyoboye sosiyete sivile y’akarere k’ibiyaga bigari Joseph Butiku, yavuze ko nka sosiyete sivile bazaharanira amahame ya Demokarasi n’imiyoborere myiza kandi buri wese yubahiriza amategeko n’ibyo Itegeko Nshinga riteganya kuko ariwo muti wo kurangiza amakimbirane n’intambara zose ziri mu karere k’ibiyaga bigari.

Umuyobozi w’ihuriro ry’imiryango ya sosiyete sivile mu Rwanda Munyamariza Eduard

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages