00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sosiyete ya Wolfram irahakana gukoresha abana mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro

Yanditswe na

James Habimana

Kuya 5 May 2013 saa 12:59
Yasuwe :

Nyuma y’aho bamwe mu baturage batuye Umurenge wa Rwinkavu mu karere ka Kayonza batangarije ko hari abana barenga 600 bataye amashuri bakajya gukora mu birombe by’amabuye y’agaciro, ubuyobozi bwa sosiyete ya Wolfram ikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro i Rwinkwavu, bwatsembye buvuga ko kuva batangira aka kazi mu 2008, nta mwana n’umwe bari babona muri ibi birombe.
Ubwo twasuraga uyu murenge wa Rwinkwavu, bamwe mu bana bataye ishuri badutangarije ko bahitamo kwigira mu birombe kubera (…)

Nyuma y’aho bamwe mu baturage batuye Umurenge wa Rwinkavu mu karere ka Kayonza batangarije ko hari abana barenga 600 bataye amashuri bakajya gukora mu birombe by’amabuye y’agaciro, ubuyobozi bwa sosiyete ya Wolfram ikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro i Rwinkwavu, bwatsembye buvuga ko kuva batangira aka kazi mu 2008, nta mwana n’umwe bari babona muri ibi birombe.

Ubwo twasuraga uyu murenge wa Rwinkwavu, bamwe mu bana bataye ishuri badutangarije ko bahitamo kwigira mu birombe kubera ubushobozi buke, ariko na bwo bakajyayo iyo bwije.

Ibi kandi byanashimangiwe na Mukankusi Agnes utuye mudugudu wa Seka, watangarije IGIHE ko abana benshi bava mu ishuri bakajya gucukura amabuye y’agaciro, aho biterwa n’ubushobozi buke bw’ababyeyi babo baba badashobora kubashyira mu ishuri.

Safari Ely umuhuzabikorwa muri sosiyete ya Wolfram ikora ibikorwa byo gucukura amabuye muri uyu murenge no mu ntara y’Amajyaruguru, yatangarije IGIHE ko ibi atari byo, kuko badashobora kwemerera abana batarageza ku myaka 18 kuhakora.
Safari avuga ko bafite abakozi barenga 700 kandi bazwi, byanatumye bose banashakirwa ubwishingizi ku buryo uwagira ikibazo wese afashwa.

Ku makuru yavugaga ko hari bamwe mu baba baraguye muri ibi birombe, Safari yagize ati “Kuva twatangira gukora, hamaze kugwamo abantu babiri gusa, na bo bapfuye mu mwaka wa 2007, bose bari abajura ni ukuvuga tutaratangira gukora.”

Safari akomeza avuga ko mu rwego rwo gukumira aba bana, uretse ko usanga bitaborohera kubera ko ibi birombe biri hagati mu baturage, byatumye bashyiraho abashinzwe umutekano 40 kugira ngo barebe ko nta mwana ushobora kuhagera.

Ubwo mu Gushyingo 2011 Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Musoni James yasuraga aka gace, yari yasabye inzego z’ibanze guhagurukira iki gikorwa cy’abana bata ishuri, ndetse n’amasosiyete ahakorera asabwa kudaha akazi abana batarageza ku myaka 18.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwinkwavu Gakire Elias, yashimangiye ibi byatangajwe mu 2011. Yatangarije IGIHE ko mbere byashobokaga ko aba bana 600 bataye amashuri, ariko ko ubuyobozi bw’Umurenge bwaganiriye na Wolfram kuri iki kibazo, aho babihanangirije ko batagomba gushyira abana mu icukurwa ry’amabuye batarageza ku myaka 18.

Gakire avuga ko babaruye abana batandatu gusa bari batarasubira mu ishuri, byanatumye bahamagaza ababyeyi babo babaza impamvu, abafite ubushobozi buke barafashwa, na ho abanze kujyayo bakuze bakajyanwa Iwawa. Yagize ati “Sinemera ko aba bana bose bakomoka i Rwinkwavu, kuko hari n’abaturukaga mu murenge wa Mwiri, bityo bavamo bose bakitirirwa twebwe.”

Mudenge Jean Paul ushinzwe amazi n’ibidukikije mu karere ka Kayonza, avuga ko ubuyobozi bw’iyi sosiyete bufite ikibazo cy’uko ibi birombe akenshi biri aho abaturage batuye, ariko ko bakwiye kugira uruhare mu gufasha abaturage kwiteza imbere bava mu bukene butera ibi bibazo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages