00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sosiyete Sivile yasabye ko umugabo wabyaye nawe amategeko amwitaho nk’umugore

Yanditswe na

Birori Eric

Kuya 18 February 2016 saa 03:35
Yasuwe :

Ubusanzwe itegeko rigenera umugabo ufite umugore wabyaye ikiruhuko cy’iminsi ine mu gihe umugore we yahabwaga ibyumweru 12 byo kuruhuka, bitandatu bya mbere agahembwa umushahara we wose, atahita asubira mu kazi akabona 20% by’umushahara ahembwa.

Kuri ubu umushinga w’itegeko uherutse kwemezwa n’Inteko Ishinga Amategeko uteganya ko umubyeyi uri mu kiruhuko cyo kubyara ahabwa umushahara we 100% mu gihe cy’amezi atatu, aho buri mukozi wese azajya akurwaho 0,3% by’umushahara mbumbe andi 0,3% akazajya atangwa na buri mukoresha.

Ihuriro ry’imiryango itegamiye kuri Leta (Sosiyeti Sivile) inenga uburyo mu gutegura uyu mushinga n’umugabo we atatekerejweho.

Munyamariza Edouard uvugira iri huriro yavuze ko n’umugabo akwiye kongererwa ikiruhuko kirenga iminsi ine iteganywa n’itegeko.

Yagize ati “Ikibazo gihari kandi cy’ingirakamaro, umubyeyi wabyaye ntabwo iminsi ine ihagije ngo abe ashoboye kwitabwaho n’uruhinja,ku buryo urebye no mu bihugu byateye imbere nko muri Canada basigaye babaha amezi atatu.”

Munyamaliza nubwo adatangaza niba hari icyo Sosiyeti Sivile iteganya kubikoraho, mu kiganiro na KFM yavuze ko mu Rwanda bikwiye ko umugabo wabyaye ahabwa ikiruhuko nibura cy’iminsi itari munsi y’icumi.

Yagize ati “Nibura umugabo yahabwa igihe kitari munsi y’iminsi 10 cyangwa 15”

Ubwo Guverinoma yasobanuraga uyu mushinga mu Nteko Ishinga Amategeko, umudepite yabajije iki kibazo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana asubiza ko u Rwanda rutaragera ku rwego rwo guha umugabo ikiruhuko kinini n’amafaranga igihe umugore we yabyaye.

Yagize ati “Ntabwo turagera kuri urwo rwego amategeko ateganya iminsi ine umugabo ahabwa iyo umugore yabyaye ariko kugera aho bamuha ikiruhuko cy’amezi,cy’ibyumweru ngo abiherwe n’amafaranga ntabwo turahagera ubu.”

Tariki ya 16 Gashyantare nibwo abadepite bemeje itegeko rishya rigena ibigenerwa umugore wabyaye.

Umuvugizi wa Sosiyete Sivile Nyarwanda, Munyamariza Edouard

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages