Ibi yabitangarije mu ruzinduko rw’akazi yagiriraga i Kigali, rugamije kwigira ku Rwanda imikorere yo guteza imbere Urubyiruko, umuco na Siporo.
Muri urwo ruzinduko, Minisitiri Nadia Dudi Arop yabonanye n’abatobozi ba Minisiteri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga mu isakazabumenyi (MYCT), asura inama y’igihugu y’urubyiruko, ndetse n’ikigo cy’urubyiruko giteza imbere imyuga n’imyidagaduro cya Kimisagara, ndetse anagirana ibiganiro n’abahagarariye Minisiteri ya Siporo n’Umuco.
Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga Jean Philbert Nsengimana akaba yasobanuriye uyu mushyitsi ko Leta y’u Rwanda yashyizeho ingamba zo guteza imbere urubyiruko no kurufasha guhanga imirimo.
Minisitiri Arop Dudi avuga ko yize byinshi mu Rwanda cyane ko rwivanye kure ari na yo mpamvu na bo bifitiye icyizere cy’uko bishoboka ko batera imbere.
Yagize ati “Hari bimwe dusangiye n’u Rwanda nk’igihugu cyivanye mu bibazo kikaba kiri ku ntera ishimishije mu iterambere rya Afurika n’Isi, ni yo mpamvu hari byinshi twabigiraho”.
Yongeraho ko ibyo akuye i Kigali agiye gufatanya na guverinema ya Sudani y’Epfo kubyigiraho ngo bafashe urubyiruko rw’iki gihugu gutera imbere, dore ko cyabonye ubwigenge tariki ya 09 Nyakanga 2011.
Yagize ati: “Nashimye uko ubuyobozi bw’u Rwanda bufasha urubyiruko, nabonye uko mufasha urubyiruko gushyira ibitekerezo byabo mu bikorwa bo ubwabo, nsanga ni ibintu natwe twakoresha”.
Uyu mushyitsi kandi yashimye ubuyobozi bw’ikigo cy’urubyiruko cya Kimisagara nyuma yo gusura serivisi zitandukanye zikorerwa urubyiruko zirimo ikoranabuhanga, kwihangira imirimo, n’imyidagaduro.
Mbere y’uko ava mu Rwanda kandi akaba yabonanye kuri uyu munsi n’ubuyobozi bwa Minisiteri ifite Siporo n’umuco mu Nshingano, aho baganiriye byinshi mu byateza imbere icyo gice cy’ubuzima bw’igihugu.



















TANGA IGITEKEREZO