00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sudani y’Epfo isanga u Rwanda rwayibera ishuri ryiza mu guteza imbere urubyiruko

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 8 July 2015 saa 10:22
Yasuwe :

Minisitiri w’urubyiruko, Umuco na Siporo muri Sudani y’Epfo, Nadia Dudi Arop aravuga ko bafite byinshi bakwigira ku Rwanda mu guteza imbere urubyiruko ayoboye muri icyo gihugu.

Ibi yabitangarije mu ruzinduko rw’akazi yagiriraga i Kigali, rugamije kwigira ku Rwanda imikorere yo guteza imbere Urubyiruko, umuco na Siporo.

Muri urwo ruzinduko, Minisitiri Nadia Dudi Arop yabonanye n’abatobozi ba Minisiteri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga mu isakazabumenyi (MYCT), asura inama y’igihugu y’urubyiruko, ndetse n’ikigo cy’urubyiruko giteza imbere imyuga n’imyidagaduro cya Kimisagara, ndetse anagirana ibiganiro n’abahagarariye Minisiteri ya Siporo n’Umuco.

Minisitiri Dr. Arop Nadia yasuye Inama y'igihugu y'Urubyiruko asobanurirwa uburyo uru rwego rwubatse uhereye ku kagari ukageza ku rwego rw'igihugu

Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga Jean Philbert Nsengimana akaba yasobanuriye uyu mushyitsi ko Leta y’u Rwanda yashyizeho ingamba zo guteza imbere urubyiruko no kurufasha guhanga imirimo.

Minisitiri Arop Dudi avuga ko yize byinshi mu Rwanda cyane ko rwivanye kure ari na yo mpamvu na bo bifitiye icyizere cy’uko bishoboka ko batera imbere.

Yagize ati “Hari bimwe dusangiye n’u Rwanda nk’igihugu cyivanye mu bibazo kikaba kiri ku ntera ishimishije mu iterambere rya Afurika n’Isi, ni yo mpamvu hari byinshi twabigiraho”.

Yongeraho ko ibyo akuye i Kigali agiye gufatanya na guverinema ya Sudani y’Epfo kubyigiraho ngo bafashe urubyiruko rw’iki gihugu gutera imbere, dore ko cyabonye ubwigenge tariki ya 09 Nyakanga 2011.

Yagize ati: “Nashimye uko ubuyobozi bw’u Rwanda bufasha urubyiruko, nabonye uko mufasha urubyiruko gushyira ibitekerezo byabo mu bikorwa bo ubwabo, nsanga ni ibintu natwe twakoresha”.

Minisitiri w'Urubyiruko Dr. Arop Dudi Nadia wa Sudani y'Epfo ari kumwe na Mugenzi we w'u Rwanda Jean Philbert Nsengimana (Iburyo)

Uyu mushyitsi kandi yashimye ubuyobozi bw’ikigo cy’urubyiruko cya Kimisagara nyuma yo gusura serivisi zitandukanye zikorerwa urubyiruko zirimo ikoranabuhanga, kwihangira imirimo, n’imyidagaduro.

Mbere y’uko ava mu Rwanda kandi akaba yabonanye kuri uyu munsi n’ubuyobozi bwa Minisiteri ifite Siporo n’umuco mu Nshingano, aho baganiriye byinshi mu byateza imbere icyo gice cy’ubuzima bw’igihugu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages